Paul Bitok yasubijwe Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, atangaza abazakina Zone V

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, Paul Bitok, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 18 bazahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu igamije gushaka itike ya All-Africa Games.

Iyi kipe yahagamagawe tariki ya 19 z’uku kwezi, yari yahawe Mutabazi Elie nk’umutoza mukuru wungirijwe na Nyirimana Fidèle, Paul Bitok agirwa umujyanama wa bo.

Uyu munya-Kenya uzasoza amasezerano ye mu kwezi gutaha, yongeye gusubizwa ikipe y’igihugu nk’umutoza mukuru kuko amasezerano ye atararangira. Mutabazi Elie ni we uzaba umwungirije.

Bitok yamaze gutangaza abakinnyi 18 azajyana mu mikino y’akarere ka gatanu izabera muri Kenya hagati ya tariki ya 2 kugeza ku ya 7 Kamena 2019.

U Rwanda ruzatangira gukina tariki ya 4 Kamena, ruhura na Tanzania mu mukino wa mbere mu gihe umukino wa kabiri uzaba tariki ya 5 Kamena, ruhura na Uganda.

Tariki ya 6 Kamena ni bwo u Rwanda ruzakina na Misiri mu mukino wa gatatu mu gihe ruzasoreza kuri Kenya tariki ya 7 Nyakanga 2019.

Ikipe izaba iya mbere muri iri rushanwa, izatsindira itike yo guhagararira akarere ka gatanu mu mikino Nyafurika ya All-Africa Games izabera muri Maroc muri Nzeli uyu mwaka.

Abakinnyi 14 bagize ikipe y’igihugu ya Volleyball:

  1. Rwigema Simon
  2. Niyogisubizo Samuel Tyson
  3. Ntagengwa Olivier
  4. Mutabazi Yves
  5. Dusenge Wicklif
  6. Karera Dada Emile
  7. Ndayisaba Sylvestre
  8. Nsabimana Mahoro Ivan
  9. Dusabimana Gasongo Vincent
  10. Mukunzi Christophe
  11. Musoni Fred
  12. Yakan Guma Lawrence
  13. Akumuntu Kavalo Patrick
  14. Sibomana Placide Madison
Paul Bitok yasubijwe ikipe y'igihugu nk'umutoza mukuru kuko amasezerano ye atararangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza