Ni mu mikino iri guhuza ibihugu byo mu muryango w’ibivuga ururimi rw’Icyongereza [Commonwealth Games 2022].
Ntagengwa na Gatsinzi barakina na bagenzi babo bakomoka muri Afurika y’Epfo ku kibuga cya Smithfield kiri Birmingham mu Bwongereza.
U Rwanda rwitabiriye imikino ya Commonwealth mu byiciro bine birimo na Volleyball yo ku mucanga.
Uyu ni uwa kabiri Abanyarwanda bari bugaragaremo kuva imikino ya Commonwealth yatangizwa ku mugaragaro tariki 29 Nyakanga 2022.
Biteganyijwe ko Ntagengwa na Gatsinzi bari bucakirane na Afurika y’Epfo ya Williams ndetse na Goldschmidt saa kumi n’igice ku isaha yo mu Rwanda.
U Rwanda rwitabiriye iyi mikino ya Commonwealth bwa mbere mu 2010 kuva rwakwinjira muri uyu muryango mu 2009. Kuri iyi nshuro abakinnyi 16 nibo baserukiye u Rwanda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!