Memorial Kayumba igiye kuba ku nshuro ya 11 ifite umwihariko

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gashyantare 2020 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 7 n’iya 8 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe nibwo hazaba irushanwa rya Volleyball "Memorial Kayumba" ritegurwa n’ishuri rya Groupe Officielle de Butare mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba wigeze kuba Umuyobozi waryo.

Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w’ishuri ry’Indatwa n’Inkesha, yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino.

Irushanwa ry’uyu mwaka, rizaba ari ku nshuro ya 11 rikinwa, rifite umwihariko w’uko kuri Volleyball yari isanzwe ikinwa, haziyongeraho umukino wo Koga nk’uko Umuyobozi wa GSOB, Padiri Hakizimana Charles yabitangaje.

Ati “Ubundi twari dusanzwe dukina umukino wa Volleyball mu byiciro bitandukanye, ariko ubu noneho twanongeyeho umukino wo Koga dufatanyije n’ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga.”

Padiri Hakizimana yakomeje avuga ko imyiteguro bayigeze kure, aho kuri ubu hatumiwe amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore, amakipe y’amashuri n’abakanyujijeho mu gihe mu mukino wo koga hari amakipe yamaze kwemera kwitabira arimo iy’I Rusizi , iya GSOB n’ayandi bakiri kuganira.

Agaruka ku havuye igitekerezo cyo gushyiraho umukino wo Koga mu marushanwa ya Memorial Kayumba y’uyu mwaka, Umuyobozi wa GSOB, yavuze ko Padiri Kayumba yagize uruhare rukomeye kugira ngo iri shuri ryongere kugira pisine ku buryo basanga ari byiza ko n’uyu mukino wakongerwa muri ri rushanwa.

Ati “Iyi Pisine yari isanzweho mbere ya Genocide yakorewe Abatutsi. Muri Yubile y’imyaka 75 ya GSOB, Padiri Kayumba yashyizemo imbaraga Perezida wa Repubulika ayiduha nk’impano kugira ngo ihuze abantu begereye hano. Twashatse kumwibuka n’uwo mukino tuwushyiraho kugira ngo dufashe n’urubyiruko.”

Irushanwa ry’uyu mwaka ryitezwemo amakipe menshi, aho APR, VC, UTB VC (abagabo n’abagore), Gisagara VC na KVC ari yo makipe yo mu cyiciro cya mbere yamaze kwemera kwitabira mu gihe REG VC bakiri kuganira.

Mu makipe yo hanze y’u Rwanda azakina iri rushanwa harimo Amicale yo mu Burundi.

Mu mwaka ushize, ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 10, ryatwawe n’amakipe ya UTB mu bagabo n’abagore.

UTB VC y'abagabo na bashiki babo, batwaye ibikombe bya Memorial Kayumba mu makipe y'icyiciro cya mbere (Serie A) mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .