Uyu mutoza wari ugiye kuzuza umyaka itanu ari muri iyi kipe yandikiye ubuyobozi bwe abumenyesha ko atagishoboye gukomeza inshingano.
Mu gihe cyose yamaranye n’iyi kipe yafatanyije na yo kwegukana bimwe mu bikombe birimo n’icy’irushanwa rya ‘NSSF KAVC International’ ryaherukaga kubera muri Uganda.
Mbonyuwontuma yageze muri REG VC mu 2019 ndetse yanabaye umukinnyi wa Volleyball muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse akinira n’Ikipe y’Igihugu.
Mbere y’uko aba umutoza w’ikipe ifashwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, yanyuze muri mu ikipe ya UNIK VC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!