Shampiyona ya Volleyball yari yarahagaritswe guhera muri Werurwe kubera COVID-19, yasubukuwe ku wa Gatatu, hakinwa Playoffs hagati ya tariki ya 28 n’iya 31 Ukwakira 2020.
Ku munsi wa kabiri w’iyi mikino yahuje amakipe ane ya mbere muri buri cyiciro, umwe mu mikino yari yitezwe ni uwahuje APR VC yari yatangiye itsinda UTB VC na REG VC, yo yari yatsinzwe na Gisagara VC ku munsi wa mbere.
Uyu mukino watangiye saa Cyenda z’amanywa, wahagaze APR VC iyoboye n’amaseti 2-1 (25-22, 25-20, 14 -25) kubera imvura nyinshi yaguye igisenge cya Petit Stade kikava, ikibuga kikuzura amazi.
Petit Stade imaze hafi umwaka wose iva iyo imvura iguye ndetse mu mishinga yateganyijwe na Minisiteri y’Ibikorwa remezo n’iya Siporo harimo kuvugurura iyi nzu y’imikino y’amaboko yakira abantu bagera ku 3000 nubwo kuri ubu imikino iba mu muhezo.
Byari biteganyijwe ko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2020, ariko ukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.
Petit Stade ni kimwe mu bikorwa remezo byifashishijwe muri ibi bihe bya COVID-19 mu gupima abantu batandukanye.
Ribinyujije kuri Twitter, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko uyu mukino wahuzaga APR VC na REG VC, uzakinwa ku wa Gatanu mu gitondo guhera saa Mbili mu gihe UTB VC izakina na Gisagara VC nyuma yaho.
Ryagize riti “Mwiriwe neza, kubera impamvu zitaduturutseho bigatuma imikino yari iteganyijwe uyu munsi idasozwa, turabamenyesha ko isubitswe ikazasubukurwa ejo mu gitondo guhera saa Mbili za mu gitondo (8:00) REG VC na APR VC. Saa 10:00 am UTB VC ikazahura na Gisagara VC.”
Mwiriwe neza, kubera impamvu zitaduturutseho bigatuma imikino yari iteganyijwe uyu munsi idasozwa, turabamenyesha ko isubistwe ikazasubukurwa ejo mugitondo guhera saa mbili za mugitondo 8:00am REG VC na APR VC. saa 10:00am UTB VC ikazahura na Gisagara Vc.
— FRVB | RWANDA VOLLEYBALL FEDERATION (@frvbrwanda) October 29, 2020
Itegeko rivuga ko “Umukino wahagaze amasaha arenga ane utangira bushya.”
Kuba uyu mukino uzatangira uko wakabaye bivuze ko imikino yose yagombaga gukinwa mu bagabo kuri uyu wa Kane, izaba ku wa Gatanu mu gitondo.
Uko imikino ya Playoffs muri Vollyeball iri kugenda:
Ingengabihe y’amakipe y’abagore:
- Tariki ya 28 Ukwakira: RRA 0-3 UTB, APR 3-2 KVC
- Tariki ya 29 Ukwakira: RRA 2-3 APR na UTB 3-0 KVC
- Tariki ya 30 Ukwakira: RRA vs KVC na APR vs UTB
Mu bagabo:
- Tariki ya 28 Ukwakira: APR 3-1 UTB, REG 0-3 Gisagara
- Tariki ya 29 Ukwakira: APR vs REG, UTB vs Gisagara (yimuriwe ku wa 30 Ukwakira)
- Tariki ya 30 Ukwakira: APR vs Gisagara na REG vs UTB







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!