Ni imikino yatangiye Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ibera muri Petit Stade yari yongeye gufungurwa nyuma y’imyaka isaga ibiri itunganywa.
Amakipe ane yabaye aya mbere mu bagabo ndetse no mu bagore yahataniraga igikombe cyakinwaga ku nshuro ya kabiri.
Nyuma y’imikino ya ½ cy’irangiza yabaye iminsi yabanje, ku Cyumweru ikipe ya Police WVC yisubije iki gikombe nyuma yo kongera gutsinda APR WVC Seti 3-1 (27-25, 25-13, 16-25, 25-20), mu mukino wari uryoheye amaso ku bawukurikiranye bari i Remera.
Mu wundi mukino, ikipe ya Kepler yari yasezereye REG biyoroheye yaje gutwara igikombe cya kabiri nyuma yo gushingwa umwaka ushize.
Yatsinze Police VC bigoranye kuri Seti 3-1 (25-18, 20-25, 25-20, 25-18).
Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya APR VC mu bagabo yatsinze REG seti 3-0, byatumye iyi ya nyuma iva mu irushanwa nta seti n’imwe itsinze, mu gihe Rwanda Revenue Authority na yo biyoroheye yatsinze Ruhango Seti 3-0.
Uretse amakipe yaje mu myanya ya mbere yahawe ibihembo, hanashimiwe ibigo bya Kepler na East African University kubera uruhare rwabyo mu guteza imbere umukino wa Volleyball.
Igikombe cyo Kwibohora ni cyo gishyize akadomo ku mwaka wa shampiyona mu mukino wa Volleyball wakinwemo amarushanwa arindwi.
Amafoto: Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!