Byagarutsweho ku wa Kane, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Hilltop Hotel i Remera, cyagarutse ku byaranze Shampiyona ya Volleyball y’uyu mwaka w’imikino n’ibiteganyijwe mu Mikino ya Kamarampaka.
Imikino ya Shampiyona isanzwe yakinwe guhera mu Ukwakira, yasize hamenyekanye amakipe ane ya mbere azakia Imikino ya Kamarampaka mu bagabo n’abagore.
Mu bagabo, iyi mikino izahuza amakipe ane ya mbere ari yo Police VC, APR VC, Kepler VC na REG VC. Muri ½, Police ya mbere izahura na REG ya kane, mu gihe APR ya kabiri izakina na Kepler VC.
Mu bagore, Police WVC izakina na Kepler WVC naho Rwanda Revenue Authority yisobanura na APR WVC.
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yavuze ko Shampiyona y’uyu mwaka yagenze neza haba mu ihangana ry’amakipe ndetse n’imisufire yari hejuru cyane.
Yongeyeho ko nubwo ikoranabahunga rya “Video Challenge System” cyangwa “VAR” ritakoreshejwe uko byari biteganyijwe, ariko bizeye ko guhera mu Ukwakira bizakunda.
Ati “Amakipe twayasabye ko yatanga inkunga yiyemeje ariko ntabwo arayitanga. Turizera ko muri Shampiyona itaha izatangira mu Ukwakira, tuzaba dufite Video Challenge System bamwe bita VAR.”
Uyu Muyobozi yashimangiye ko imikino ibanza n’iyo kwishyura yari ku rwego rwo hejuru ahanini kubera abanyamahanga bayirimo ndetse yizeye ko bizatanga umusaruro no mu Ikipe y’Igihugu.
Ati “Abanyamahanga batumye Shampiyona yacu izamura urwego ku buryo n’amakipe yari afite ubwoba ko ashobora gusenyuka kubera kubura abakinnyi, babonye abo bareberaho. Ntimuzatinda kubona n’umusaruro mu Ikipe y’Igihugu. Ikinyemetso cya mbere mwakibonye muri Zone V yabareye i Kampala aho amakipe yacu twaye ibikombe.”
Ku bijyanye n’ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino izajya ibera muri Petit Stade i Remera ndetse n’ibihembo bizahabwa amakipe azegukana Shampiyona y’uyu mwaka, Ngarambe yagize ati "Buri gihe bizaba ari 5000 Frw. Twanze guhanika ngo abantu bongere bibone muri Volleyball. Twanze kandi kujya hasi cyane kuko akeza karigura.”
Yongeyeho ati “Ibihembo ntabwo bizajya munsi y’iby’ubushize. Buri mwaka hari akaba kagomba kwiyongeraho.”
Hateganyijwe kandi uburyo bwo gususurutsa abazitabira imikino binyuze mu kugira amajwi meza, umuziki n’ibindi bibafasha kwidagadura.
Umuyobozi wa Tekinike muri FRVB, Kubwimana Gerturde, yavuze ko impamvu bapanze imikino uko ikurikirana ubu, ari “ugutegura imikino ya nyuma”.
Yongeyeho ko mu kwemeza ko amakipe azakina imikino itatu ari uko biteganyijwe mu mategeko mpuzamahanga ya FIVB, ko shampiyona zo mu bihugu zitarenza muri Gicurasi.
Imikino y’Umunsi wa Mbere wa Playoffs iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe no ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe, mu gihe iya kabiri izakinwa tariki ya 21 n’iya 22 Werurwe 2025.
Mu gihe hazaba hari amakipe anganya umukino umwe kuri umwe, hazakinwa undi wo kwisobanura, uzaba tariki ya 23 Werurwe 2025.
Umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatanu izakinwa tariki ya 29 Gicurasi, iya 9 n’iya 10 Gicurasi na tariki ya 11 Gicurasi 2025 mu gihe haba habayeho kunganya.
Hello, world🌍, Good morning from Rwanda🇷🇼, the land of a thousand hills🥰
Our playoffs kick off this Friday, March 14th, everything is set, and we’re just waiting for you at Petit Stade.
Grab your ticket now at https://t.co/rNytBv5Jvc and secure your seat.#RwandaVolleyball pic.twitter.com/i38nInTpt2
— FRVB | RWANDA VOLLEYBALL (@Rw_Volleyball) March 12, 2025











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!