00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Mutabazi Yves wahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 09:05
Yasuwe :

Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

Muri uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2021, hahembwe imiryango ifasha urubyiruko kwiteza imbere n’urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa (CYRWA: Celebrating Young Rwandan Achievers) bigahindura imibereho yarwo n’iy’igihugu.

Mu rubyiruko rwashimiwe harimo Mutabazi Yves w’imyaka 26. Ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, yashimiwe ko ari umwe mu bitwaye neza mu mikino iheruka y’Igikombe Nyafurika cyabereye muri Kigali Arena, agafasha u Rwanda gutahukana umwanya wa gatandatu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mutabazi Yves, yavuze ko yashimishijwe cyane no guhabwa iki gihembo ku buryo atabona amagambo menshi yabisobanura.

Ati “Nishimye cyane kuko nanjye ntabwo natekerezaga ko byashoboka. Volleyball ubusanzwe ni umukino uciriritse, udakunzwe cyane ariko ubu bitewe na kiriya gihembo numvise binshimishije ari ku ruhande rw’abakina Volleyball cyangwa umukino, ariko ku ruhande rwanjye ho ntabwo bisanzwe. Sinabona amagambo abisobanura.”

Abajijwe niba igihembo yahawe hari imbaraga n’ishyaka gishobora gutera abandi, Mutabazi Yves yavuze ko ari icy’ingenzi kuko na we ubwe kizamutera gukomeza gukora cyane akabera urugero n’abandi.

Ati "Cyane, uretse n’abato, nanjye ubwanjye niba mbonye igihembo nka kiriya bintera imbaraga zo gukora cyane kuko numva ko hari abantu bakunze ibyo bintu cyangwa hari abantu banshyigikiye.”

Yakomeje agira ati “Uko nkora cyane ni ko abato babireberaho, bagire ishyaka ryo gukora cyane no kuba bajya hariya. Bizadufasha cyane mu bijyanye no mu mutwe no kwitegura ndetse n’abantu bazajya babona ko hari ikintu Volleyball yashobora gukora.”

Kuri ubu, Mutabazi yamaze kubona ikipe ya Al Jazira SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Ku wa Mbere ni bwo uyu mukinnyi wakiniye REG na Gisagara VC aherukamo, azerekeza muri Asia gukinira iyi kipe ye nshya.

Mutabazi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu Nkuru afite imyaka 19.

Mu byo yagezeho mu myaka amaze akina harimo gufasha u Rwanda kuba urwa kane muri All Africa Games zabereye i Brazzaville mu 2015.

Yatwaye Shampiyona y’imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21.

Mutabazi Yves yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu Irushanwa Nyafurika rya Volleyball ryabereye i Kigali, anafasha u Rwanda gusoza ku mwanya wa gatandatu
Mutabazi ni umwe mu bashimiwe ku Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .