Imikino y’Umunsi wa Gatandatu iteganyijwe ni uwo Police VC izahuramo na East Africa University Rwanda guhera saa Kumi, uwa REG VC na Kepler VC guhera saa Kumi n’Ebyiri ndetse n’uwa APR VC na RP Ngoma guhera saa Mbiri z’umugoroba.
Police VC ntiratsindwa mu mikino itandatu imaze gukina, ndetse ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 18 mu gihe East Africa University Rwanda iri ku mwanya wa kane n’amanota 10.
REG VC na Kepler na wo uzaba ari umukino wo guhangwa amaso kuko Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 14, ndetse izaba ishaka intsinzi ya gatanu mu gihe Kepler VC ifite amanota icyenda ku mwanya wa gatandatu.
Ku mukino uzasoza iy’umunsi, gutsinda kwa APR VC byayifasha gukomeza guhanganira umwanya wa kabiri na REG VC cyangwa ikayicaho mu gihe yaba yatakaje. Ku rundi ruhande, IPRC Ngoma izaba ishaka intsinzi ya kabiri yayifasha kuzamura amanota atuma iva mu myanya ibiri ya nyuma.
Itike yo kwinjira kuri iyi mikino yose yashyizwe ku 3000 Frw, aho amatike agurirwa ku rubuga rwa ticqet.rw.
Imikino ibanza ya Shampiyona y’Abagore yarangiye RRA WVC iyoboye n’amanota 19, ikurikiwe na Police WVC ifite amanota 18 mu gihe APR WVC ari iya gatatu n’amanota 16.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!