Iri rushanwa ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, ryahawe insanganyamatsiko igira iti “For The Love of The Game”, bisobanuye “Ku bw’urukundo rw’umukino.”
Bitandukanye no mu 2023 aho ryabereye ku kibuga kimwe cya Mamba Club ku Kimihurura, muri uyu mwaka ho haziyongeraho n’ikibuga cya Green Park Gahanga ku mikino imwe n’imwe bitewe n’amakipe yiyongereye.
Ryateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe abanyabigwi b’umukino wa Volleyball kugira ngo baganire uko wakomeza gutera imbere kandi batange inama no ku buryo abakiri bato bazamuka neza.
Perezida wa Mamba Club, Shingiro Christian, yavuze ko bishimiye gutegura iri rushanwa, ashimangira ko rizaba ritandukanye. Yongeyeho ko impamvu bashyizemo n’abakina Icyiciro cya Mbere muri Volleyball ari ukugira ngo bazamure n’izindi mpano.
Ati “Twifuje gushaka izindi mbaraga z’abana bakiri inyuma yacu, bakiri bato kuri twebwe, bakina umukino wa Beach Volleyball ko bazamura urwego. Ni umukino usaba guhozaho, usaba ko uba ufite amarushanwa menshi. Ni ukugira ngo tubongerere amarushanwa ku yo basanzwe babona hano mu gihugu.”
Yongeyeho ko Abanyarwanda bagaragaje ko bashoboye umukino wa Beach Volleyball, bityo ko bifuza ko iri rushanwa ryarenga kujya riba rimwe mu mwaka mu gihe haba habonetse abafatanyabikorwa batuma rikura.
Ati “Turifuza ko irushanwa ryarenga igihugu cyacu, kuba abakinnyi bacu bakina hano bakarushanwa bonyine, iyo bagiye ku ruhando mpuzamahanga ntabwo bakina bonyine. Turifuza ko nitubona ubushobozi tujya dutumira n’amakipe yo hanze, bifashe abakinnyi bacu kumenyera.”
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Mucyo Philbert, yashimiye Mamba VC yateguye irushanwa, avuga ko ryunganira ibikorwa bya FRVB.
Ati “Ndashimira Mamba na Mamba VC ku gitekerezo bagize cyo gutegura irushanwa ryagutse. Ni igitekerezo cyiza kandi cyunganira ibindi bikorwa Federasiyo itegura bizamura Volleyball cyangwa Beach Volleyball, ndetse tuzakomeza gufatanya gutegura andi marushanwa ari imbere.”
Yakomeje agira ati “Twishimira ko muri gahunda zabo batekereje no kuzamura impano muri Beach Volleyball. Kubona Mamba nk’umufatanyabikorwa twajyana muri iyo mishinga, ni ukundi kuboko twungutse.”
Ku ruhande rw’amakipe y’abakanyujijeho, amajonjora yatangiye ku wa 13 Ugushyingo, yitabiriwe n’amakipe 13 (ikipe imwe igizwe n’amakipe abiri), ubu bakaba bageze muri ¼.
Imikino ya ½ n’iya nyuma mu bagabo n’abagore harimo n’abakina Icyiciro cya Mbere, izaba kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2024.
Kwinjira kuri iyi mikino yose izabera ku Kimihurura ahakorera Mamba Club byagizwe ubuntu ndetse ubuyobozi bwayo bwavuze ko hari igabanywa ry’ibiciro rizashyirirwaho abazareba iri rushanwa.
Mamba Club isanzwe igira ibindi bikorwa by’imyidagaduro aho habera ibikorwa by’abana, umuziki, Bowling, Ping Pong, Billiard, piscine n’amacumbi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!