Gisagara Volleyball Club yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Gicurasi 2022, ahagana saa Saba.
Irushanwa Nyafurika iyi kipe yitabiriye riteganyijwe kubera mu Mujyi wa Tunis hagati y’amatariki ya 7-18 Gicurasi 2022.
Umutoza Mukuru wa Gisagara VC, Nyirimana Fidèle, yatoranyije abakinnyi 12 bazakina iri rushanwa riheruka kwegukanwa na Espérance Sportive de Tunis.
Abakinnyi ba Gisagara VC berekeje muri Tunisie ni Akumuntu Kavalo Patrick, Ndayisaba Sylvestre, Adamou Doudou Djibril, Ndahayo Dieu Est Là, Niyogisubizo Samuel, Kanamugire Prince, Muvara Ronald, Girimana Peter, Nkurunziza John, Malinga Kathbart, Dusenge Wickliff na Blaise Ikirezi.
Umutoza wungirije wa Gisagara Volleyball Club, Ndamukunda Flavien, yavuze ko biteguye neza ndetse nta bibazo by’imvune bafite.
Yagize ati “Tugiye twiteguye kuko tunafite abakinnyi bafite ubunararibonye, abaryitabiriye bwa mbere ni nka babiri. Tugiye gushaka igikombe. Turamutse dusobwe tuzaza mu myanya ituma ibendera ry’u Rwanda rizamurwa.”
Yavuze ko amahirwe Gisagara VC ifite ari uko nibura buri kipe izitabira irushanwa bayifiteho amakuru bityo bizaborohera kubona umusaruro.
Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yari yemereye ibihugu kwandikisha amakipe atatu n’ane ku gihugu kirimo iyatwaye igikombe.
Ku ruhande rw’u Rwanda, indi kipe yasabye kwitabira ni REG Volleyball Club ariko gahunda yayo ntiramenyakana.
Gisagara VC iheruka mu irushanwa nk’iri mu 2019 aho yasoje ku mwanya wa 11. REG VC na APR VC ni zo kipe ziheruka mu irushanwa ryabaye umwaka ushize, icyo gihe iyi kipe yegamiye kuri Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yasoje ku mwanya wa cyenda, na ho iy’Ingabo z’Igihugu yatahanye uwa cumi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!