Ku wa 7 Ukwakira 2024 ni bwo Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome na Perezida wa Gisagara VC, Tonci Tadić bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Forzza Gaming Rwanda, Rutayisire Eric.
Ibiganiro by’impande zombi byemeranyijwe imikoranire ndetse iyi sosiyete ishyikiriza Ikipe ya Gisagara VC umwambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024/25.
Si ubwa mbere Forzza ikoranye n’iyi kipe kuko yari umuterankunga wayo mu 2021 ubwo Gisagara VC yitabiraga imikino Nyafurika yabereye muri Tunisia, icyo gihe igakora amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri uyu Mugabane.
Umunyamabanga Mukuru wa Gisagara VC, Gatera Edmond, yavuze ko aya masezerano azamara imyaka itatu ishobora kwiyongera, azayifasha kongera kuba ikipe ifite ntego zo ku rwego Nyafurika.
Ati “Hamwe na Forzza, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa turi kuganira, turizera ko Volleyball ya Gisagara igiye kongera kuzamuka. Turizera ko uyu mwaka ari uwo kongera gukora amateka, wo kongera kwisubiza icyubahiro mu Rwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.”
Muri aya masezerano, Gisagara VC izajya yambara Forzza ku myambaro yayo inagire uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa byayo. Ni mu gihe iyi sositeye izayifasha mu bijyanye n’amikoro.
Gisagara VC isanzwe igenerwa n’Akarere ka Gisagara ingengo y’imari ya miliyoni 150 Frw ku mwaka, ariko ubuyobozi bwasanze hakenewe ubundi bushobozi kugira ngo ishobore kwitwara neza birushijeho.
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukwakira 2024, ari bwo Gisagara VC izatangiza umwaka w’imikino wa 2024/25 mu birori bizabera muri Gymnase y’aka Karere.
Iki gikorwa cyahujwe n’Umuganda Rusange ku rwego rw’igihugu uzabera mu Karere ka Gisagara.
Ibi birori byatumiwemo abahanzi batandukanye barimo Bulldog na Riderman, bizatangira saa Sita hamurikwa abakinnyi, abafatanyabikorwa n’umwambaro ikipe izambara. Hazaba kandi umukino wa gicuti uzahuza Gisagara VC na Police VC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!