00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara VC yageze muri ½ cy’igikombe cya Afurika

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 15 May 2022 saa 07:31
Yasuwe :

Gisagara Volleyball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yageze mu mikino ½ cy’irangiza itsinze Kelibia amaseti 3-2 mu mukino wa ¼ .

Umukino wa ¼ cy’irangiza wakinwaga ku mugoroba w’uyu was Gatandatu, Gisagara VC yatsinze Kelibia VC yo muri Tunisia amaseti 3-2 (29-27, 22-25, 16-25, 25-23, 15-12).

Gisagara VC byayisabye kwitwara neza muri seti ya kamarampaka imbere ya Kelibia yari mu rugo iyitsinda amanota 15-12.

Gisagara VC yageze muri ¼ cy’irangiza nyuma yo kuyobora itsinda yari irimo rya kane ibanamo na Nigeria Customs (Nigerie), Port Douala (Cameroun) na Equity Bank (Kenya).

Gisagara Volleyball Club yavuye mu mikino y’amatsinda idatsinzwe umukino n’umwe kuko yazamutse iyoboye itsinda ari iya mbere.

Gisagara Volleyball Club iri mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo nyuma yo kuba yaratwaye shampiyona y’u Rwanda.

Kuri iki Cyumweru, Gisagara VC izacakirana na Esperance du Tunis mu mukino wa ½ cy’irangiza.

Esperance du Tunis yageze muri ½ itsinze Forces Armees et Police (Cameroun) amaseti 3-0 (25-16, 25-13 na 25-16).

Gisagara VC yabaye ikipe y'u Rwanda igeze muri kimwe cya kabiri nyuma y'imyaka 18
Gisagara VC iyoboye mu Rwanda iri kwipima n'abakomeye mu bindi bihugu
Esperance du Tunis irahura na Gisagara VC muri kimwe cya kabiri kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .