00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara VC yacyuye umudali mu mikino Nyafurika

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 16 May 2022 saa 03:58
Yasuwe :

Ikipe ya Gisagara VC yari ihagarariye u Rwanda i Tunis muri Tunisie, yasoje ku mwanya wa gatatu mu mikino y’igikombe cya Afurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo itsinze Port de Douala amaseti 3-1.

Gisagara Volleyball Club yageze ku rwego rwo gukinira umudali w’umwanya wa gatatu nyuma yo gutsindwa na Esperence de Tunis muri ½ cy’irangiza.

Muri uyu mukino, Gisagara VC yakinaga na Port de Douala, abakinnyi ba Gisagara batangiriye hasi batsindwa iseti ya mbere ku manota 25-18.

Gusa amaseti atatu yakurikiye, Gisagara yakoze iyo bwabaga iyatsinda yose bityo umukino urangira iri imbere n’amaseti 3-1 (18-25, 25-23, 25-18, 25-18).

Gisagara VC yageze muri ¼ cy’irangiza nyuma yo kuyobora itsinda yari irimo rya kane hamwe na Nigeria Customs (Nigerie), Port Douala (Cameroun) na Equity Bank (Kenya).

Gisagara VC yageze muri 1/2 itsinze Club de Kalibia amaseti 3-2 (29-27, 22-25, 16-25, 25-23, 15-12) muri 1/4 cy’irangiza kuwa Gatandatu.

Ku Cyumweru, Gisagara VC yatsinzwe na Esperence de Tunis Tunis amaseti 3-0 (25-21, 25-14, 25-20) muri ½ cy’irangiza mbere yo guhatanira umwanya wa gatatu.

Gisagara Volleyball Club yakoze amateka yo kugera kure mu mikino Nyafurika nyuma y’uko Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yarenze amatsinda mu 2004.

Gisagara VC yahesheje u Rwanda ishema muri Volleyball ya Afurika
Ikipe ya Port de Douala yo muri Cameroun yoroheye Gisagara VC mu maseti atatu ya nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .