00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara VC na RRA zegukanye irushanwa rigamije gushimira abasora neza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 06:33
Yasuwe :

Gisagara VC mu bagabo na RRA VC mu bagore ni zo zegukanye irushanwa ryari rigamije gushimira abasora neza, ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 28 Ugushyingo 2021, rikaba ryari ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball (FRVB) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA).

Iri rushanwa ryabaye iminsi ibiri, ryari ryitabiriwe n’amakipe 14 arimo arindwi y’abagabo n’andi arindwi y’abagore.

Nyuma y’imikino ya nyuma yabereye muri Kigali Arena ku Cyumweru, tariki ya 28 Ugushyingo, Gisagara VC yegukanye irushanwa mu bagabo itsinze APR VC amaseti 3-1.

APR yari yatangiye neza, itsinda iseti ya mbere ku manota 25-17, ariko yigaranzurwa na Gisagara VC yatsinze andi maseti atatu kuri 25-14, 25-21 na 25-21.

Muri ½, Gisagara yari yatsinze KVC amaseti 3-0 naho APR itsinda UVC yahoze yitwa UTB VC amaseti 3-0.

RRA ni yo yegukanye igikombe mu bagore nyuma yo gutsinda UVC amaseti 3-2 (26-24,16 -25, 16-25, 25-15, 15-10).

Mu bagabo, umwanya wa gatatu wegukanywe na United Volleyball Club yatsinze KVC amaseti 3-0 naho mu bagore utwarwa na APR VC nayo yatsinze KVC amaseti 3-0.

Ikipe za mbere mu byiciro byombi zahembwe miliyoni 2 Frw, iza kabiri zihabwa miliyoni 1,5 Frw naho iza gatatu zihabwa miliyoni 1 Frw.

Komiseri wungirije ushinzwe Abasora muri Rwanda Revenue Authority, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko bari kuganira na FRVB ku buryo iri rushanwa ryajya riba buri mwaka.

Ati “Duhemba abasora neza buri mwaka, turi kureba uburyo ibikorwa byabo byarushaho kugenda bigaragarira Abanyarwanda ku buryo bamenya ibyo bakora kuko umusaruro batanga twese uratugarukira ukatugiraho inyungu.”

“Turi gukorana na Federasiyo ya Volleyball kugira ngo turebe ko twajya dutegura iri rushanwa buri mwaka kandi rigende neza kurushaho.”

Malinga Kathbart wa Gisagara VC yatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP) mu bagabo naho mu bagore aba Mukandayisenga Benita wa UVC.

Abakinnyi bagize ikipe y’irushanwa mu bagabo ni Ngaboyintwari Cédric (APR VC), Ntagengwa Olivier (UVC), Ndamukunda Flavien (Gisagara VC), Gatsinzi Venuste (APR VC), Muvara Ronald (Gisagara VC) na Manzi Sadru wa APR VC.

Mu bagore, abitwaye neza ni Akimanizanye Ernestine (RRA), Nzayisenga Charlotte (UVC), Munezero Valentine (APR), Mukandayisenga Benita (UVC), Malinda Sharon (UVC) na Uwamahoro Béatrice wa RRA.

Nyuma y’iri rushanwa ryari rigamije gushimira abasora neza, hazakinwa irya “Gisagara Tournament” rizaba tariki ya 4 n’iya 5 Ukuboza mu Karere ka Gisagara.

Gisagara VC yegukanye irushanwa mu bagabo nyuma yo gutsinda APR ku mukino wa nyuma
RRA VC yatwaye igikombe mu bagore itsinze United Volleyball Club yahoze ari UTB
Abakinnyi bitwaye neza mu bagabo
Abakinnyi beza b'irushanwa mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .