00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FRVB igiye guhindura isura ya Volleyball y’u Rwanda ihereye kuri Liberation Cup

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 26 July 2024 saa 03:03
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, bwatangaje ko bugiye kuzamura kurushaho urwego rw’uyu mukino mu gihugu bahereye ku irushanwa ryo Kwibohora rikinirwa kuri Petit Stade guhera kuri uyu wa Gatanu.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro abayobozi bagiranye n’abanyamakuru mu gutegura iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya kabiri, rigahuriza hamwe amakipe ane ya mbere mu bagabo n’ane ya mbere mu bagore.

Avuga kuri iri rushanwa, umuyobozi wa FRVB, Ngarambe Raphael, yatangaje ko igihe ari iki ngo uyu mukino ugere ku rundi rwego nk’uko bamaze iminsi babikoraho.

Yagize ati “Twazanye Liberation Cup kugira ngo twongere guhatana mu makipe aho buri imwe izaba irwanira kuza mu makipe ane ya mbere. Ni gahunda dufite no mu yandi marushanwa ku buryo Volleyball izaryohera abakunzi bayo ku rwego rurenze uko bimeze ubu”.

Iyi mikino biteganyijwe ko itangira guhera Saa Kumi z’amanywa aho Police WVC yabaye iya kabiri muri shampiyona mu bagore ihura na Rwanda Revenue yabaye iya gatatu mu gihe APR WVC yabaye iya mbere iza gukina na Ruhango WVC yabaye iya kane.

Mu bagabo, ikipe ya APR VC yatwaye igikombe, irahura na Police VC yabaye iya kane mu gihe undi mukino uza guhuza Kepler na REG VC zaje ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu muri Shampiyona iheruka gusozwa.

Irushanwa rya Liberation Cup ribaye irya karindwi rikinwe muri Volleyball muri uyu mwaka nyuma ya Shampiyona, Taxpayers Cup, Heroes Cup, GMT, Memorial Rutsindura na Memorial Kayumba.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda rivuga ko umwaka utaha amarushanwa azakomeza kongerwa mu gihe hari na gahunda yo gushyira imbaraga muri Beach Volleyball ngo ibe yatandukanywa burundu na Volleyball ikinirwa mu nzu.

“Intego ni uguhindura isura ya Volleyball mu Rwanda ikagera kure ndetse tukongera tukitwara neza mu mahanga. Turi gukora ibishoboka byose ngo ibi tuzabigereho dufatanyije n’abafatanyabikorwa bose", Raphael Ngarambe asoza ikiganiro n’itangazamakuru.

Irushanwa riheruka ryegukanywe na APR VC mu bagabo ndetse na Police WVC mu bagore.

Uko imikino iteganyijwe
Petit Stade igiye kongera gukinirwaho nyuma y'igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .