00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Faysal Safari wakanyujijeho muri Volleyball yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2022 saa 08:13
Yasuwe :

Faysal Safari wakiniye amakipe atandukanye muri Volleyball y’u Rwanda arimo Umubano Blue Tigers yitabye Imana azize ibikomere byaturutse ku gikomere yasigiwe no gutemeshwa icupa.

Inkuru y’urupfu rwa Faysal Safari yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ukwakira 2022. Ni nyuma y’umunsi umwe atabarutse, kuko yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ku wa Gatatu.

Ku wa 14 Ukwakira 2022, ni bwo Safari yakubitiwe icupa mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Gacuba, Akagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Yakebeshejwe icupa ndetse uwabigizemo uruhare kuri ubu ari gushakishwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Nyuma yo gukomeretswa umusaya, Safari yajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi ku wa 15 Ukwakira 2022, ahita yoherezwa muri CHUK kugira ngo akomeze kwitabwaho.

Safari yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Umubano Blue Tigers, College Inyemeramihigo, INATEK na College Christ Roi Nyanza.

Yabaye uwa mbere mu bakinnyi ba Volleyball bo mu Karere ka Rubavu wakinnye mu ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere aho yanyuze muri Umubano Blue Tigers.

Mu gihe cye nk’umukinnyi, yegukanye amarushanwa ya Beach Volleyball inshuro ebyiri [2004 na 2005]. Yegukanye Igikombe cya Interscolaire mu 2006 yiga muri Colleague Christ Roi ndetse n’igihuza za kaminuza [Inter-university] mu 2012 ubwo yigaga muri UNATEK.

Nyuma yo gusoza Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri UNATEK, yasubiye mu Karere ka Rubavu akomokamo, yinjira mu bijyanye no gutoza abana baho ndetse na College Inyemeramihigo.

Faysal Safari wakiniye amakipe atandukanye nka Umubano Blue Tigers muri Volleyball yitabye Imana
Yari amaze iminsi avurirwa muri CHUK nyuma yo gukebeshwa icupa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .