Iri rushanwa ryabereye ku mucanga i Bujumbura, ryari ryahuje amakipe y’abagabo n’abagore kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 24 Ukuboza 2022.
Mu bagabo, ryegukanwe n’ikipe yari igizwe na Dukundane Ivan na Irangabiye bakomoka mu Burundi, batsinze Atef na Fayed bo mu Misiri amaseti 2-0 (21-17, 21-16).
Mu bagore, umukino wa nyuma wahuriyeho amakipe abiri yo mu Misiri, ikipe ya Abdelhady na Doaa itsinda iya Niro na Habiba amaseti 2-0 (21-13, 21-16).
Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe n’ikipe ya Ndayisaba Lionel na Ndayisaba Diamel bo mu Burundi batsinze Arafat na Karam bo mu Misiri amaseti 2-0 (22-20, 21-18).
Mu bagore, wegukanywe n’ikipe y’Abanya-Kenya igizwe na Wavinya na Phosca batsinze iy’Abarundi igizwe na Kaze na Noppen amaseti 2-0 (21-19,23-21).
Ikipe ya mbere mu bagabo n’abagore yahembwe 500$, iya kabiri ihabwa 300$, naho iya gatatu ihabwa 200$.
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball mu Karere ka Gatanu, Ruterana Fernand Sauveur, yashimye uburyo iri rushanwa ryagenze, avuga ko bitanga icyizere ko n’irindi ryategurwa rizagenda neza.
Ati “Kuba twarakoze irushanwa rya mbere rikagenda neza, nta gushidikanya ko n’iri ryari kugenda neza ndetse n’iritaha rizagenda neza. Ubona ko abayobozi bose babyitabiriye kugira ngo bigende uko byateguwe.”
Irirushanwa mu bagabo ryari ryitabiriwe n’amakipe aturuka mu bihugu bine ari byo Uganda yari ifite ikipe imwe, Kenya yari ifite ikipe imwe, Misiri ifite ikipe ebyiri n’u Burundi bwari bufite amakipe ane.
Mu bagore harimo amakipe ane y’u Burundi, imwe yo muri Kenya, iyo muri Uganda n’ebyiri zo Misiri.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!