Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 24 Mata 2025, ni bwo hakinwe imikino ya ½ cy’iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Misrata wo muri Libya.
Ikipe y’ingabo z’igihugu yagowe n’uyu mukino kuko yahise itsindwa iseti ya mbere ku manota 25-17, hakurikiraho iya kabiri na yo iyitsindwa ku manota 25-18.
Iya gatatu ni yo yagerageje kwikubita agashyi ibona amanota 29-27, gusa iya kane na yo yegukanwa na Swehly itsinze amanota 25-22.
Nubwo APR FC yatsinzwe uyu mukino wa ‘CAVB Club Championship 2025’, ni amateka yayo yanditse dore ko ari ku nshuro ya mbere yari igeze muri iki cyiciro.
Ikipe ya APR VC izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 29 Mata 2025, ikina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikazahura n’izava hagati ya Espérance de Tunis na Al Ahly.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu niramuka iwegukanye izaba inganyije agahigo na Gisagara VC nk’ikipe rukumbi yo mu Rwanda yawutsindiye.
Indi kipe ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ni Kepler VC, izahatanira umwanya wa 15 ikina na Cameroon Sportive.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!