00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beach Volleyball: Gatsinzi na Ntagengwa, Munezero na Mukandayisenga begukanye Agace ka Mbere ka Shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 November 2024 saa 07:14
Yasuwe :

Ikipe ya Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste mu bagabo n’iya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benita mu bagore, ni zo zegukanye Agace ka Mbere ka Shampiyona y’Igihugu ya Beach Volleyball kasojwe ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024.

Iyi Shampiyona ikinirwa ku mucanga, yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda aho Agace kayo ka Mbere muri dutatu tuzakinwa, kakiniwe kuri King Fisher Resort- Muhazi.

Amakipe 22 arimo 14 y’abagabo n’umunani y’abagore ni yo yitabiriye aka Gace ka Mbere kakinwe tariki 1-3 Ugushyingo.

Muri aya makipe harimo kandi ay’igihugu yari yahawe umwanya wo kongera gukinana mu rwego rwo gukomeza gutegura abakinnyi basanzwe bahagararira igihugu muri uyu mukino, ndetse no kuzamura amanota yabo kuko iri rushanwa ritanga amanota ndetse rikaba ryemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB).

Ku mukino wa nyuma mu bagabo, Ntagengwa Olivier ndetse na Gatsinzi Venuste basanzwe bakinana no mu Ikipe y’Igihugu, batsinze amaseti 2-0 Kanamugire Prince ndetse na Paul Akan ukomoka muri Ghana ariko akaba asanzwe ari n’umukinnyi wa APR VC.

Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na Levi wakinanaga na Nzirimo Mandera.

Mu cyiciro cy’abagore, Ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yatsinze amaseti 2-0 iya Nirere Ariane na Yankurije Françoise basanzwe bakinira ikipe ya Police VC.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Ukupabi ukomoka muri Nigeria wafatanyaga na Mpeti Lolo Irene ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko aba bombi bakaba bakinira ikipe ya RRA.

Biteganyijwe ko utundi duce tubiri tw’iyi Shampiyona tuzakinirwa ku Kiyaga cya Kivu; i Karongi n’i Rubavu muri Mutarama (tariki 3-5) na Kamena (tariki ya 16-18).

Ubwo habaga iyi mikino y’Agace ka Mbere kuri King Fisher Resort, abayitabiriye baganirijwe ku ndangagaciro Olempike zikwiye kuranga umukinnyi. Iki kiganiro cyatanzwe na Kayiranga Albert uyobora National Olympic Academy.

Habaye kandi ikiganiro ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo “Doping”, abitabiriye bose basobanurirwa ibibi byabyo ndetse n’uburyo babyirinda.

Iki kiganiro cyatanzwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubuvuzi no kurwanya ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe muri siporo ya Komite Olempike y’u Rwanda, Dr. Nuhu Assuman.

, Ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yatsinze amaseti 2-0 iya Nirere Ariane na Yankurije Françoise mu bagore
Mukandayisenga Benita na Munezero Valentine begukanye intsinzi mu bagore
Amakipe yakinnye umukino wa nyuma mu bagabo yifotozanya n'abasifuzi mbere yo gutangira
Imikino yabereye ku mucanga wa King Fisher, ku Kiyaga cya Muhazi
Ibibuga bya Beach Volleyball byo kuri King Fisher biri ku nkengero z'Ikiyaga cya Muhazi
Abitabiriye Shampiyona ya Beach Volleyball baryohewe n'amahumbezi yo kuri King Fisher
King Fisher yakiriye Agace ka Mbere ka Shampiyona ya Beach Volleyball mu mpera z'icyumweru
Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier bishimira intsinzi
Perezida w'Agateganyo wa Komite Olempike y'u Rwanda, Umulinga Alice, yashimiye abakinnyi bitabiriye iri rushanwa
Amakipe atatu ya mbere mu bagore
Mu bakinnyi iyi mikino harimo abasanzwe bagize amakipe y'igihugu ya Beach Volleyball
Kayiranga Albert uyobora National Olympic Academy, yaganirije abitabiriye iyi Shampiyona ya Beach Volleyball ku ndangagaciro Olempike zigomba kuranga abakinnyi
Dr. Nuhu Assuman aganiriza abakinnyi ku buryo bagomba kwirinda ikoreshwa ry'ibyongerambaraga bitemewe muri siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .