00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beach Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda yitwaye neza ku munsi wa mbere wa FIVB Continental Cup

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Kamena 2021 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Amakipe ahagarariye u Rwanda mu bagabo n’abagore, yose yitwaye neza ku munsi wa mbere w’Irushanwa rya Beach Volleyball “FIVB Continental Cup” ryatangiye kubera mu Mujyi wa Agadir muri Maroc kuri uyu wa Kabiri.

Iri rushanwa rigamije gushaka itike yo kuzakina Imikino Olempike ya Tokyo 2020 izabera mu Buyapani guhera mu kwezi gutaha.

Mu cyiciro cy’abagore, u Rwanda ruherereye mu itsinda A hamwe na Maroc, Gambia na Sudani.

Umukino wabanje ni uw’ikipe y’u Rwanda y’abagore igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine yatsinze iya kabiri ya Gambia amaseti 2-0 (21-10, 21-13).

Bagenzi babo, Mukantambara Séraphine na Mukandayisenga Bénitha, na bo batsinze Gambia ya mbere amaseti 2-1 (21-19, 17-21, 18-16).

Mu bagabo, u Rwanda na Togo biri kumwe mu itsinda D hamwe na Gambia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakiranuwe n’umukino wo kwisobanura “Golden match” nyuma y’uko buri gihugu cyatsinze umukino umwe muri ibiri yahuje amakipe yabyo.

Ikipe ya mbere y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick yatsinze iya kabiri ya Togo amaseti 2-0 (21-12, 21-13) mu gihe ikipe y’u Rwanda ya kabiri igizwe na Habanzintwari Fils na Gatsinzi Vénuste, yatsinzwe na Togo ya mbere amaseti 2-0 (18-21 na 19-21) bituma hagomba kubaho umukino wo kwisobanura.

Amategeko ateganya ko iyo ikipe y’igihugu kimwe itsinze, bagenzi babo bagatsindwa, ibihugu byombi bitoranya abakinnyi babiri bakomeye bagakina umukino wo kwisobanura.

Akumuntu Kavalo Patrick na Ntagengwa Olivier ni bo batsinze ikipe ya Togo amaseti 2-0 (21-16, 21-17) mu mukino wo kwisobanura.

Amakipe y'u Rwanda yitwaye neza ku munsi wa mbere w'irushanwa rya FIVB Continental Cup riri kubera muri Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .