Beach Volley: Ikipe y’u Rwanda y’abagore yananiwe kugera ku mukino wa nyuma (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kanama 2019 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa Beach Volleyball igizwe na Nzayisenga Charlotte na Hakizimana Judith yananiwe kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Isi rya Rubavu Beach Volleyball World Tour riri kubera ku kiyaga cya Kivu, aho yatsinzwe n’iy’Abanya-Denmark amaseti 2-0 muri ½.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hasozwa iri rushanwa rimaze iminsi ine, aho hakinwa imikino ya ½ n’iya nyuma.

Mu mukino wa ½ wahuje Nzayisenga Charlotte na Hakizimana Judith n’ikipe yo muri Denmark igizwe na Zibrandtsen na Olsen, aba banyarwandakazi batsinzwe amaseti 2-0 (21-13 na 21-10).

Van Driel na Reinders bo mu Buholandi na bo bageze ku mukino wa nyuma batsinze Palmer na Grimson bo mu Bwongereza amaseti 2-1 (20-22, 21-19,15-10).

Nzayisenga na Hakizimana basigaye mu irushanwa mu makipe atandatu arimo atatu y’abagabo n’atatu y’abagore yari ahagarariye u Rwanda, barahatanira umwanya wa gatatu hamwe n’iyi kipe yo mu Bwongereza.

Mu cyiciro cy’abagabo, Hitoshi Murakami na Keisuke Shimizu bo mu Buyapani batsinzwe na Nicolay Houmann na Jacob Stormly bo muri Denmark maseti 2-0 (21-23, 21-23).

Undi mukino wa ½ warangiye Javier Bello na Joaquin Bello bo mu Bwongereza batsinzwe na Kensuke Shoji na Masato Kurasaka bo mu Buyapani amaseti (18-21, 17-21).

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 12 rifite inyenyeri imwe, aho aba mbere muri buri cyiciro bahabwa $5,000 ndetse buri kipe ikagira icyo igenerwa.

Hakizimana Judith atera umupira
Ikipe y'u Rwanda y'abagore yagowe n'uyu mukino
Nzayisenga Charlotte na Hakizimana Judith bashimirana nyuma yo gukora inota
Zibrandtsen wa Denamrk asubiza umupira mu kibuga
Hakizimana Judith yitegereza aho atera umupira
Nzayisenga Charlotte nyuma yo gutakaza umupira
Van Driel w'u Buholandi atera umupira
Umusifuzi w'umunyandakazi Uwanyirigira Beatrice ni we wayoboye uyu mukino wundi wa 1/2
Abaholandikazi bageze ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza