Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere, tarki ya 7 Mata 2025, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ba Ambadaseri bakorera muri Nigeria, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye amadini n’intumwa y’Umuryango w’Abibumbye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Amb. Christophe Bazivamo, yagarutse ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inkomoko yayo n’ingaruka yagize ku muryango Nyarwanda, anagaragaza amasomo yasize n’uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka.
Yasabye imiryango mpuzamahanga kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ababiba urwango n’ubugizi bwa nabi mu karere, anasaba uruhare rw’amahanga mu kugaragaza ukuri n’ubutabera kuri ibi bikorwa.
Abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba APR WVC bitabiriye iki gikorwa, bari i Abuja kuva tariki ya 1 Mata 2025 aho bitabiriye irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore.
APR WVC ifite umukino ku wa 8 Mata 2025, Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, aho ihura na VC La Loi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wa 1/8 cy’irangiza.
Mbere y’uyu mukino harafatwa umunota wo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu 1994.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!