Ni irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu n’umutoza wa Volleyball mu Ishuri rya Seminari Nto ‘Virgo Fidelis’ ya Butare (PSVF), ku Karubanda, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ryitabiriwe n’ibyiciro 12 uhereye mu bato kugeza mu bakina nk’ababigize umwuga, abagabo ndetse n’abagore.
Ikipe ya Police VC y’abagabo ni yo yegukanye igikombe mu bakina mu cyiciro cya mbere itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya REG VC amaseti 3-1, bikaba ari ubwa mbere yari icyegukanye.
Mu cyiciro cy’abagore, APR VC ni yo yegukanye igikombe Rwanda Revenue Authority ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.
Mu cyiciro cy’abato, Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare yatwaye igikombe itsinze Gisagara Volleyball Academy mu mukino w’ishiraniro, warangiye ari amaseti 3-2, biba inshuro ya mbere iyi kipe yegukanye iki gikombe kuva cyatangira gukinirwa.
Mu bakanyujijeho, Kinyinya VC yegukanye igikombe na ho muri za kaminuza mu bagabo no mu bagore cyegukanwa na UR-Gikondo.
Mu cyiciro cy’amashuri abanza, mu abahungu, Ikipe ya GS Kigeme ni yo yegukanye igikombe na ho mu bakobwa cyegukanwa na GS Gatovu.
Mu cyiciro rusange (O’Level), mu bahungu, igikombe cyegukanwe na Groupe Scolaire Officielle de Butare na ho mu bakobwa cyegukanwa na GS Gikore.
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 21, ryasize hamuritswe umushinga wo kubaka inzu y’imikino igezweho izatwara asaga miliyari 2,5 Frw, aho nta gihundutse mu mwaka utaha, igice cya mbere cyayo cy’asaga miliyari 1,2 Frw cyazaba cyuzuye ndetse kikanaberamo iryo rushanwa ku nshuro ya 22.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!