Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye imikino isoza Shampiyona ya Volleyball yasubukuwe ku wa Gatatu hakinwa imikino ya playoffs, yahuje amakipe yari mu myanya ine ya mbere ubwo mu Rwanda hageraga icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe.
APR VC yagaragaje urwego ruri hejuru, yatangiye neza muri uyu mukino wa nyuma, itsinda iseti ya mbere yari igoranye ku mpande zombi ku manota 25-23.
UTB VC yagarutse mu mukino, itsinda amaseti abiri yakurikiyeho ku manota 25-19 na 25-23 mu gihe APR yatsinze iya kane kuri 25-23.
Kuba amakipe yombi yanganyaga amaseti 2-2, byatumye hitabazwa iya gatanu ya kamarampaka. UTB yayiyoboye kugeza ubwo yari ifite amanota 10-06, ariko APR VC irayigaranzura, iyitsinda ku manota 15-12.
Umutoza wa APR VC, Mutabazi Elie, wayikiniraga mu 2014 ubwo yaherukaga gutwara iki gikombe, yavuze ko batateganyaga kubigeraho bitewe n’amakipe bari bahanganye.
Ati “Ni ibyishimo, ntabwo twateganya ko twatwara igikombe ugereranyije n’uko aya makipe yari ameze n’abakinnyi bafite bamenyereye. Twashakaga gukina gusa ngo duhe akazi UTB kuko irakomeye cyane, twavuze ngo reka dushyiremo ingufu zacu nibikunda dutware igikombe.”
Umutoza wa UTB VC, Nyirimana Fidèle, yavuze ko ikipe ye yakinnye neza, ariko ikabura amahirwe ku munota wa nyuma.
Ati “Dukinnye umukino mwiza, twagiye dukurira mu irushanwa bitewe n’imyitozo twakoze, ariko ku munota wa nyuma tubuze amahirwe. Ndashimira abakinnyi banjye baritanze, ndashimira n’ikipe ya APR yakoresheje ingufu, ifite urubyiruko rukiri ruto, umutoza mwiza n’ubuyobozi buyiri hafi.”
Umwanya wa gatatu wegukanywe na REG VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-0 (25-10, 25-23 na 25-22).
Mu bagore, igikombe cyatwawe na UTB WVC itsinze APR WVC mu gihe RRA VC yabaye iya gatatu itsinze KVC.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!