00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR VC yatunguwe, Gisagara na REG zigera ku mukino wa nyuma wa Memorial Rutsindura (Amafoto)

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 8 June 2024 saa 08:49
Yasuwe :

Imikino y’irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura igeze ku mikino yanyuma aho amakipe ya REG VC na Gisagara VC mu bagabo ari yo azaba ahatanira igikombe cyayo cya mbere muri uyu mwaka wa shampiyona.

Imikino yakinwe kuri uyu wa gatanu yarimo ibyiciro bigera kuri bitandatu aho yabereye ku bibuga bya Petit Séminaire Virgo Fidelis, GSO Butare, IPRC Huye na Gisagara yifashishijwe ubwo bwari butangiye kugoroba.

Mu bagabo bakina mu cyiciro cya mbere, amakipe ane yitabiriye yaje guhura hagati yayo birangira Gisagara VC na REG VC ari zo zigeze ku mukino wanyuma nyuma yo gutsinda imikino ibiri bahuriyemo na APR VC ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali.

Mu bagore, ikipe ya APR VC yazamutse ari iya mbere mu itsinda ryarimo East African University na Ruhango VC aho yaje guhura na Wisdom yabaye iya kabiri mu rindi tsinda iza kuyisezerera iyitsinze Seti 3-0 (25-17, 25-19, 25-06).

Iyi ikazahura ku mukino wanyuma n’ikipe ya Rwanda Revenue Authority iheruka gutsindira ku mukino wanyuma w’irushanwa rya GMT, aho aba bakobwa ba Mutabazi Elia bo batsinze EAUR Seti 3-0 (25-11, 25-16 na 25-15).

Biteganyijwe ko imikino yanyuma izaba ikinwa kuri iki cyumweru ku bibuga bya Petit Séminaire Virgo Fidelis aho izabanzirizwa no guhatanira umwanya wa gatatu ku makipe yatsindiwe muri ½ cy’irangiza.

Mu bindi byiciro byakinwaga, mu bakanyujijeho ikipe ya ASVEC y’abahoze biga muri iki kigo yaje kwitwara neza igera ku mukino wanyuma itsinze IBIS aho izaba ihura na Umucyo bari kumwe mu itsinda yo yasezereye Relax.

Mu mashuri yisumbuye, Petit Séminaire Virgo Fidelis yatunguranye ibona tike ya ½ itsinze Gisagara Volleyball Academy seti 3-2 (22-25, 25-17, 23-25, 25-19, 15-11) na ho Nyanza TSS ikuramo Christ Roi iyitsinze ama seti 3-0 (25-22, 25-22, 29-27).

Aha kandi, GSOB yatsinze St Ignace Mugina Seti 3-0 (25-23, 25-22, 25-20) mu gihe Groupe Scolaire Marie Mercie Kibeho yatsinze St Bernadette Save Seti 3-0.

Mbere ya buri mukino muri iyi Memorial Rutsindura iri gukinwa ku nshuro ya 20 habanzaga gufatwa umunota wo Kwibuka uyu wahoze ari umwarimu mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare ariko akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikipe ya APR yari yitezwe muri iri rushanwa ariko isezererwa rugikubita
Alphonse Nsengiyumva wa ASEVIF atangiza umupira mu kibuga
Marshal Kwizera Pierre wa Umucyo VC ni umwe mu bigaragaje mu bakanyujijeho
Ndamukunda Flavien ukinira ASEVIF yongeye kwerekana ko Volleyball ikimurimo
ASEVIF y'abahoze biga muri PSVF yatsinze Umucyo ya Kwizera Marshall
Ikipe ya Kudum y'abakanyujijeho yaje guterwa mpaga nubwo ari yo yahabwaga amahirwe y'igikombe
Ikipe y'i Mamba muri Beach Volleyball yitwaye neza kuri uyu wa gatandatu
RRA yongeye kugera ku mukino wanyuma nkuko byari byagenze muri GMT
GS Marie Merci Kibeho ni imwe mu zagaragaje umukino mwiza mu ba Juniors
APR VC ishaka igikombe cya kane uyu mwaka yatsinze biyoroheye kuri uyu wa gatandatu
Uwiringiyimana Albertine ni umwe mu bigaragaje
...nubwo atagaragaye mu ifoto y'ikipe mbere y'umukino
Ruhango VC ni ikipe itanga icyizere cy'ejo hazaza kubera yiganjemo abakiri bato
Imikino y'aba junior ni yo yagaragayemo ishyaka ryinshi kurusha iyindi yose
Umutoza Yakan Lawrence wa Gisagara afite icyizere cyo kwegukana igikombe cye cya mbere uyu mwaka
APR VC yatengushye abakunzi bayo
PSVF yatangiye itsindwa na GSOB yaje gutungurana igera muri 1/2 cy'irangiza

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .