Muri iri rushanwa ryaberaga i Misrata muri Libya, APR yananiwe kugera ku mukino wa nyuma ubwo yatsindwaga na Swehly yo muri Libya ku wa Mbere.
Kuri uyu wa Kabiri, iyi kipe ihagarariye u Rwanda ntiyorohewe na Al Ahly yo mu Misiri mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.
Abanya-Misiri batsinze umukino bitabagoye aho iseti ya mbere bayibonye ku manota 25 kuri 16 ya APR, batsinda iya kabiri ku manota 25-15 ndetse n’iya gatatu ku manota 25-18.
Gutsindwa uyu mukino byatumye APR VC itagera ku mateka ya Gisagara VC yabaye iya gatatu mu 2022, aho ari yo kipe rukumbi yo muri Afurika y’Iburasirazuba yegukanye uwo mwanya.
Indi kipe yaherukaga kugera kure mu marushanwa Nyafurika ni UNR yabaye iya kane mu 2011.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!