00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR na Gisagara VC zegukanye irushanwa rya ‘Memorial Kayumba 2025’ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 March 2025 saa 01:36
Yasuwe :

Ikipe ya APR WVC mu bagore na Gisagara VC mu bagabo, zombi zegukanye Irushanwa rya Volleyball “Memorial Kayumba” ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu Karere ka Huye, by’umwihariko mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, ariko hakaba haritabajwe n’ibindi bibuga birimo ibya Petit Séminaire Virgo Fidelis na Kaminuza y’u Rwanda.

Ni ku nshuro ya 15 iri rushanwa ryabaga mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha), witabye Imana mu 2009.

Iri rushanwa ryari rigabanyije mu bice bine ari byo Volleyball, Koga, Beach Volleyball ndetse no gusiganwa ku magare.

Muri Volleyball harimo abagabo n’abagore bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, abagabo bakina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, amashuri y’icyiciro rusange (Tronc Commun) ndetse n’abakanyujijeho muri Volleyball na Volleyball yo ku mucanga.

Mu mikino yari itegerejwe cyane muri iri rushanwa harimo iyo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo ndetse n’abagore, aho amakipe ya APR mu bagore na Gisagara VC mu bagabo ari yo yegukanye ibikombe.

Mu bagore, APR yegukanye Igikombe cya Memorial Kayumba 2025 nyuma yo gutsinda Kepler WVC amaseti 3-2 (24-26, 25-8, 20-25, 25-13, 15 – 10) ku mukino wa nyuma.

Muri ½, APR y’Umutoza Peter Kamasa yari yatsinze East Africa University Rwanda amaseti 3-0 (25-18, 25-18, 25-16) naho Kepler WVC itsinda RRA VC amaseti 3-1 (25-20, 21- 25-21, 22-25, 28-26).

Umwanya wa gatatu mu bagore wegukanywe na RRA VC itsinze East Africa University WVC amaseti 3-1 (25-18, 22-25, 25-18, 25-21).

Mu bagabo, igikombe cyegukanywe na Gisagara VC itsinze East African University amaseti 3-0 (25-20, 25-19, 25-18) naho mu ngimbi, Gisagara Volleyball Academy yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS amaseti 3-0 (25-21, 25-13, 25-16).

Nyuma y’iyi mikino ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Offiiciel de Butare buhagarariwe na Padiri Hakizimana Charles bwashimiye abitabiriye iri rushanwa bose, bushimangira ko buzakomeza kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel kuko hari umurage yasize haba ku muryango mugari w’iri shuri ndetse no ku mikino muri rusange.

Irushanwa rya Memorial Kayumba 2025 ryahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore
Umukino w'Amagare wakinwe ku nshuro ya kabiri muri iri rushanwa
Umukino wa nyuma mu bagore wahuje Kepler WVC na APR WVC
Beach Volleyball na yo iri mu mikino yabaye
Amakipe yo mu mashuri yisumbuye aba afite ihangana rikomeye muri Volleyball
APR WVC yongeye kwisubiza Irushanwa rya Memorial Kayumba nk'uko yabikoze mu 2024
Gisagara WVC yegukanye gikombe mu bagabo
Kepler WVC yabaye iya kabiri mu bagore
Gisagara Volleyball Academy yegukanye irushanwa mu ngimbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .