Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu Karere ka Huye, by’umwihariko mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, ariko hakaba haritabajwe n’ibindi bibuga birimo ibya Petit Séminaire Virgo Fidelis na Kaminuza y’u Rwanda.
Ni ku nshuro ya 15 iri rushanwa ryabaga mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha), witabye Imana mu 2009.
Iri rushanwa ryari rigabanyije mu bice bine ari byo Volleyball, Koga, Beach Volleyball ndetse no gusiganwa ku magare.
Muri Volleyball harimo abagabo n’abagore bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, abagabo bakina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, amashuri y’icyiciro rusange (Tronc Commun) ndetse n’abakanyujijeho muri Volleyball na Volleyball yo ku mucanga.
Mu mikino yari itegerejwe cyane muri iri rushanwa harimo iyo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo ndetse n’abagore, aho amakipe ya APR mu bagore na Gisagara VC mu bagabo ari yo yegukanye ibikombe.
Mu bagore, APR yegukanye Igikombe cya Memorial Kayumba 2025 nyuma yo gutsinda Kepler WVC amaseti 3-2 (24-26, 25-8, 20-25, 25-13, 15 – 10) ku mukino wa nyuma.
Muri ½, APR y’Umutoza Peter Kamasa yari yatsinze East Africa University Rwanda amaseti 3-0 (25-18, 25-18, 25-16) naho Kepler WVC itsinda RRA VC amaseti 3-1 (25-20, 21- 25-21, 22-25, 28-26).
Umwanya wa gatatu mu bagore wegukanywe na RRA VC itsinze East Africa University WVC amaseti 3-1 (25-18, 22-25, 25-18, 25-21).
Mu bagabo, igikombe cyegukanywe na Gisagara VC itsinze East African University amaseti 3-0 (25-20, 25-19, 25-18) naho mu ngimbi, Gisagara Volleyball Academy yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS amaseti 3-0 (25-21, 25-13, 25-16).
Nyuma y’iyi mikino ubuyobozi bwa Groupe Scolaire Offiiciel de Butare buhagarariwe na Padiri Hakizimana Charles bwashimiye abitabiriye iri rushanwa bose, bushimangira ko buzakomeza kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel kuko hari umurage yasize haba ku muryango mugari w’iri shuri ndetse no ku mikino muri rusange.























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!