Mu buryo bumenyerewe, ikipe runaka (Club) iyo iserukiye igihugu iba igomba kuba nibura iri kumwe n’intumwa iturutse mu ishyirahamwe ry’umukino iyo kipe ikina.
Gisagara VC ikina umukino wa Volleyball yagombaga kuba iherekejwe n’umwe mu bakozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).
Gusa ntabwo byakunze ko FRVB igira uyihagarariye mu ntumwa zaherekeje Gisagara VC mu mikino Nyafurika izakinwa kuva kuwa 7-18 Gicurasi 2022.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko bitavuye mu bushake bwite bwa FRVB ahubwo amikoro yabaye make.
Uwatanze amakuru utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati” Ntabwo bisanzwe ko ikipe iserukira igihugu nta muntu wo muri Federasiyo uyiri inyuma. Gusa, uyu mwaka nka FRVB byaratugoye kubera amikoro. Federasiyo yacu irakennye no guhemba abakozi ni ikizamini gikomeye”
Yakomeje agira ati “Guherekeza Gisagara VC byaratugoye kuko ukoze imibare ntabwo byanatwara miliyoni eshanu ariko abantu bibuke ko FRVB yaciwe amande ya miliyoni zirenga ijana kandi ntizifite aho zizava.”
Asoza avuga ko Ruterana Fernand uyobora akarere ka gatanu (Zone 5) ariwe uri inyuma ya Gisagara VC ariko nta raporo ya FRVB asabwa kuko ari mu kazi ka Zone 5.
Muri Nzeri 2021 nibwo u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy’ibihugu (abagore n’abagabo), gusa byaje kuba ikosa ry’uko ikipe y’u Rwanda y’abagore yakoresheje abakinnyi batujuje ibyangombwa.
Aya makosa yatumye u Rwanda ruhanishwa kudategura amarushanwa kuva icyo gihe kugeza muri iyi Gicurasi 2022 ndetse FRVB yaciriwe amande ya miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri ubu, FRVB yemerewe gutegura no kwakira amarushanwa kuko igisigaye ari ukuzishyura amande yaciwe. Mu mishinga FRVB ifite irimo gutegura shampiyona ya 2022 izatangira muri Kamena n’irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!