00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe ya Munezero na Paul Akan yegukanye agace ka kabiri ka Shampiyona ya Beach Volleyball

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 January 2025 saa 09:31
Yasuwe :

Ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha ndetse n’iya Paul Akan na Koita Jahara zegukanye agace ka kabiri ka Shampiyona ya Beach Volleyball.

Iri rushanwa ryari rimaze iminsi ribera i Rwesero. Ryashyizwe ku rwego mpuzamahanga kuko ryemewe n’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball ku Isi (FIVB) bityo ritanga amanota ku bakinnyi.

Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’amakipe 22 mu bagabo n’abagore.

Mu bagabo, ryegukanywe n’ikipe ya Paul Akan ukomoka muri Ghana ndetse na Koita Jahara batsinze iya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick amaseti 2-0 (21-15, 21-19).

Ni mu gihe, ikipe ya Nzirimo Mandela na Niyikiza Revis yegukanye umwanya wa gatatu itsinze iya David Neeke ukomoka muri Tanzania wakinanaga na Muyisenge Jean Paul amaseti 2-1 (17-21, 21-17, 15-8).

Mu bagore, ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yatsinze iya Musabyimana Penelope na Amito Sharon amaseti 2-0 (21-16, 21-11) yongera kwegukana aka gace kuko ari nabo bafite aka mbere.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Yankurije Françoise wakinanaga na Nirere Aliane batsinze Ndagijimana Iris na Sande Meldinah amaseti 2-0 (21-16, 21-08).

Ikipe ya mbere muri buri cyiciro yahembwe ibihumbi 300 Frw, iya kabiri ibihumbi 200 Frw, mu gihe iya gatatu ari ibihumbi 100 Frw.

Muri rusange Shampiyona ya Beach Volleyball igizwe n’uduce dutatu bityo aka nyuma kazakinwa muri Kamena 2025 mu karere ka Rubavu ari nabwo izasozwa.

Kuri ubu, amakipe agiye gukomeza kwitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona isanzwe ikinirwa mu nzu izatanga agomba gukina Imikino ya Kamarampaka, hashakwa izegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2025.

Umukino wa nyuma mu bagabo wahuje ikipe ya Paul Akan na Koita Jahara yatsinze iya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick
Ikipe ya Musabyimana Penelope na Amito Sharon yagerageje ariko biranga
Iyi mikino ibera ku nkengero z'ikiyaga cya Muhazi
Umukino wa nyuma mu bagore wari uryoheye ijisho
Ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yegukanye agace ka kabiri k'iri rushanwa
Paul Akan na Koita Jahara begukanye umwanya wa mbere
Amakipe yabaye aya mbere mu byiciro byombi
Amakipe yitwaye neza ashyikirwa ibihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .