Iri rushanwa ryari rimaze iminsi ribera i Rwesero. Ryashyizwe ku rwego mpuzamahanga kuko ryemewe n’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball ku Isi (FIVB) bityo ritanga amanota ku bakinnyi.
Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’amakipe 22 mu bagabo n’abagore.
Mu bagabo, ryegukanywe n’ikipe ya Paul Akan ukomoka muri Ghana ndetse na Koita Jahara batsinze iya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick amaseti 2-0 (21-15, 21-19).
Ni mu gihe, ikipe ya Nzirimo Mandela na Niyikiza Revis yegukanye umwanya wa gatatu itsinze iya David Neeke ukomoka muri Tanzania wakinanaga na Muyisenge Jean Paul amaseti 2-1 (17-21, 21-17, 15-8).
Mu bagore, ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yatsinze iya Musabyimana Penelope na Amito Sharon amaseti 2-0 (21-16, 21-11) yongera kwegukana aka gace kuko ari nabo bafite aka mbere.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Yankurije Françoise wakinanaga na Nirere Aliane batsinze Ndagijimana Iris na Sande Meldinah amaseti 2-0 (21-16, 21-08).
Ikipe ya mbere muri buri cyiciro yahembwe ibihumbi 300 Frw, iya kabiri ibihumbi 200 Frw, mu gihe iya gatatu ari ibihumbi 100 Frw.
Muri rusange Shampiyona ya Beach Volleyball igizwe n’uduce dutatu bityo aka nyuma kazakinwa muri Kamena 2025 mu karere ka Rubavu ari nabwo izasozwa.
Kuri ubu, amakipe agiye gukomeza kwitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona isanzwe ikinirwa mu nzu izatanga agomba gukina Imikino ya Kamarampaka, hashakwa izegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!