00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe azaserukira u Rwanda akomeje kwitegura Shampiyona y’Isi muri Sitting Volleyball

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 September 2022 saa 05:56
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abafite ubumuga, yatangiye imyitozo yo kwitegura Shampiyona y’Isi ya “Sitting Volleyball World Championships 2022”.

U Rwanda ruri mu bihugu bibiri bizahagararira Umugabane wa Afurika muri iyi shampiyona y’Isi iteganyijwe kubera muri Bosnie Herzegovine ku wa 4-11 Ugushyingo 2022.

Mu bihugu 16 bizayitabira harimo u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’ikipe y’abagabo n’iy’abagore ndetse na Misiri.

Kuri iyi nshuro Ikipe y’u Rwanda yiyemeje kwitwara neza ndetse abakinnyi mu bagabo n’abagore bahamagawe n’Umutoza Dr. Mossad Rashad batangiye imyitozo iri kubera mu Karere ka Musanze.

Mu bagabo hahamagawe Vuningabo Emile, Twagirayezu Callixte, Hagenimana Fulgence, Gatete Fidèle, Ngizwenimana Jean Bosco, Semana Jean, Uwizeyimana Callixte, Ndayisaba Jean Baptiste, Ndahiro Jean Claude, Niyitegeka Innocent, Murema Jean Baptiste, Imanirutabyose Patrick, Nsanzimana Tiras, Muhawenimana Leandre, Rutagengwa Vitus na Ntambara Jean Paul.

Mu bagore umutoza yahamagaye Mukobwankawe Liliane, Bazubagira Claudine, Nyiranshimiyimana Agnes, Mugirwanake Marie Louise, Murebwayire Claudine, Nyirambarushimana Sandrine, Mukamurenzi Alice, Nyiraneza Solange, Uwajeneza Uwase Rose, Umutoni Clementine, Mulisa Hosiana, Mutuyimana Chantal, Nikuze Zaninka na Kayitesi Pacifique.

Muri Shampiyona y’Isi u Rwanda ruzahangana mu Itsinda rya Gatatu ririmo Misiri na Brazil mu bagore mu gihe mu bagabo ruri mu rya kane hamwe na Misiri, Ukraine n’ Buholandi.

Ni ubwa kabiri Shampiyona y’Isi igiye kwitabirwa n’ibihugu bibiri bya Afurika mu bagore n’abagabo. Ku nshuro ya mbere u Rwanda na Misiri byakinnye iyabereye mu Buholandi mu 2018.

Icyo gihe abagore b’u Rwanda batahanye umwanya wa 11 mu bihugu 15 byari byitabiriye, batsinze imikino itatu irimo uwa Croatia, Hongria na Finland.

Muri uwo mwaka kandi ikipe y’abagabo yasoreje ku mwanya wa nyuma wa 15 mu makipe 15, nta mukino n’umwe yatsinze.

Mu 2020, Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball yatsinze iy’u Buyapani amaseti 3-0 (25-19, 25-21, 25-22), yegukana umwanya wa karindwi mu Mikino Paralempike yaberaga i Tokyo. Icyo gihe cyabaye igihugu cya mbere kibashije gutsinda umukino muri aya marushanwa.

Si abo gusa bamaze kwandika amateka muri uyu mukino kuko u Rwanda na rwo rwakoze ibitarakorwa n’ikindi gihugu icyo aricyo cyose muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Bosnie Herzegovine izakira iyi shampiyona ni yo yayegukanye inshuro zigera kuri eshatu mu gihe mu bagabo igihugu gifite imidali myinshi ari Iran, ibitse irindwi ya zahabu. U Buholandi ni cyo gihugu cya mbere kuko gifite imidali ine ya zahabu mu bagore.

Abakinnyi bazaserukira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi ya Sitting Volleyball bakomeje kwitegura
Abagore na bo biteguye guserukira neza u Rwanda
Abakinnyi 14 bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y'Isi mu Cyiciro cy'Abagore
Ikipe y'abagabo izahagararira u Rwanda Ikipe y'abagabo izahagararira u Rwanda muri Shampiyona y'Isi ikomeje imyitozo ikomeyemuri Shampiyona y'Isi ikomeje imyitozo ikomeye
Ibyishimo byari byose umunsi u Rwanda rutsinda u Buyapani bukandika amateka mashya muri Sitting Volleyball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .