Kuva uyu mwaka w’imikino utangiye, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) rigira umunsi wihariye rihurizaho imikino ikomeye kugira ngo byorohere abakunzi bawo kuyikurikirana.
Ni ko bizagenda no mu mpera z’iki cyumweru, aho imikino itatu itegerejwe na benshi muri Shampiyona y’Abagabo n’iy’Abagore, yose yashyizwe muri Petit Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukuboza.
Guhera saa Kumi, amakipe abiri ya mbere mu bagore azisobanura aho RRA ya mbere n’amanota 15 izakira Police WVC ya kabiri n’amanota 14.
Guhera saa Kumi n’Ebyiri, Gisagara VC ya kabiri mu bagabo izakira APR VC ya gatanu naho Police VC ya mbere yakire Kepler VC ya gatatu guhera saa Mbiri z’umugoroba.
Kwinjira kuri iyi mikino yose ni 5000 Frw, mu gihe amatike ari kugurirwa ku rubuga rwa http://ticqet.rw
Ku wa Gatandatu, imikino izakinirwa muri Gymnase ya NPC Rwanda. Saa Tanu ni bwo Rwanda Poyltechnic Huye College izakina na East Africa University naho guhera saa Saba habe umukino wa Wisdom School na APR mu bagore.
Saa Cyenda, Kepler izakina na Ruhango VC naho saa Kumi n’Imwe habe umukino w’abagabo uzahuza KVC na REG VC.
Ku Cyumweru, na bwo muri Gymnase ya NPC, Rwanda Polytechnic Huye College izakina na Police VC mu bagore guhera saa Yine mu gihe Wisdom School izakina na RRA saa Sita.
Imikino y’Umunsi wa Gatanu izasozwa n’uzahuza KVC na East Africa University mu bagabo, guhera saa Cyenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!