Kuva ku wa Gatandatu, tariki ya 24 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 25 Gicurasi 2025, mu Karere ka Huye na Gisagara hazaba hari kubera imikino ya nyuma y’irushanwa rya Memorial Rutsindura.
Iri rushanwa rya Volleyball rizaba riri kuba ku nshuro ya 21, hamaze kumenyekana amakipe azaryitabira ndetse n’ibyiciro azahatanamo, aho umubare wiyongereye kubera umwihariko wo kongeramo amakipe menshi y’abakobwa.
Amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri ni yo yabanje gukinwa, aho mu mashuri abanza n’ayisumbuye hari amakipe azaba ari gukina imikino ya nyuma guhera muri ¼.
Amashuri ya kaminuza, abakanyujijeho ndetse n’amakipe y’icyiciro cya mbere mu bagabo no mu bagore, yo azatangira gukina muri izi mpera z’icyumweru.
Amashuri ya kaminuza azitabira iri rushanwa ni RP Musanze, UR CAVEM, CUR, UR Huye, Kinyinya VC, UR Nyarugenge na Mount Kigali University.
Amakipe y’icyiciro cya mbere mu bagabo azakina iri rushanwa ni APR VC, Gisagara VC, Kepler VC, Police VC na REG VC. Ni mu gihe mu bagore hazitabira UR CAVEM, UR Gikondo, RP Huye, Kepler, RRA na APR.
Amakipe ya RRA mu bagore na REG VC mu bagabo, ni yo yari yegukanye Memorial Rutsindura ya 2024 ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa.
Iri rushanwa rikinwa rigamije kwibuka Rutsindura Alphonse wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’umugore we, Mukarubayiza Verena n’abana babo.
Uyu mugabo yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza n’umutoza ukomeye mu makipe atandukanye muri Volleyball.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!