00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe 33 amaze kwiyandikisha kuzitabira Memorial Rutsindura

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 June 2022 saa 08:35
Yasuwe :

Irushanwa Ngarukamwaka rya Volleyball ryitiriwe Alphonse Rutsindura “Memorial Rutsindura” ryari rimaze imyaka ibiri ritaba kubera icyorezo cya Covid-19, rigiye gusubukurwa.

Iri rushanwa ryari rimaze imyaka isaga ibiri ritaba kuko iriheruka ari irya kinwe muri 2019. Biteganyijwe ko kuri iyi nshuro rizaba mu mpera z’icyumweru tariki ya 18 na 19 Kamena 2022.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 18 mu Karere ka Huye, ritegurwa na Petit Seminaire Virgo Fidelis yo ku Karubanda ifatanije n’abize muri iryo shuri bibumbiye mu ishyirahamwe ASEVIF mu rwego rwo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu akaba n’umutoza wa Volleyball, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 14 Kamena 2022 , umuyobozi wa ASEVIF, Mbaraga Alexis, yavuze ko riri mu marushanwa akomeye cyane ko ari ryo rigari bigendanye n’ibyiciro bizakinwamo.

Mbaraga yavuze ko kuri ubu hari umwihariko wo guteza imbere umukino w’intoki mu bana bakiri bato, bityo ko biyemeje gutandukanya abana bazakina icyiciro cya kabiri cy’abato.

Ati “Twifuje ko mu cyiciro cya kabiri hajyamo amakipe yo mu mashuri yisumbuye kuko agomba kuba igifumbiro kandi bakajya bakina ari urungano. Ubundi hajyagamo na za Kaminuza ariko ugasanga bisa n’ibihengamye.”

Mbaraga yasobanuye ko bakuye Kaminuza mu cyiciro cya kabiri kugira ngo bazikangurire kongera kugira ihangana bityo zizajye zihatana mu cyiciro cya mbere na cyane ko nta Kaminuza idakwiye kuba ifite ikipe ikomeye ikina icyiciro cya mbere.

Iri rushanwa rigiye kuba nyuma y’imyaka ibiri biteganyijwe ko ibihembo byatangwaga mbere yuko risubikwa bizongerwa nubwo hatatangajwe umubare cyangwa ingano y’amafaranga azongerwamo.

Biteganyijwe ko hazakoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyoni 30 Frw.

Mbaraga yavuze ko iry’uyu mwaka rizabera muri Petit Seminaire Virgo Fidelis, mu bibuga biri muri Groupe Officiel de Butare, Gymnase mu gihe byabaga ngombwa hakazitabazwa ibindi bibuga birimo ibyo mu Karere ka Gisagara.

Ndabikunze Robert wari uhagarariye REG kuri ubu ikaba iri no mu baterankunga b’irushanwa, yagaragaje ko biteguye gukomeza guteza imbere Volleyball.

Umukozi muri Sanlam wananyuze muri Petit Seminaire Virgo Fidelis yo ku Karubanda, Ngoga Alain, yavuze ko biteguye kubona irushanwa ryiza ryuzuyemo guhatana mu mpande zose.

Nubwo hamaze kwiyandikisha amakipe menshi, mu cyiciro cya mbere mu bagabo haracyari icyuho kuko amakipe atatu gusa niyo yamaze kwemeza bidasubirwaho ko azitabira ari yo APR VC, Gisagara VC na REG VC.

Mbaraga Alexis, yavuze ko biteguye kongera gukundisha abanyarwanda umukino wa Volleyball

Yves Sangwa uri mu bategura ayo marushanwa yagaraje ko ayo makipe ashobora kwiyongera kuko ibikorwa byo kwiyandikisha byari bigikomeje.

Rutsindura Alphonse wibukwa, yavukiye i Ndora mu Karere ka Gisagara mu 1958; amashuri yisumbuye yayize muri Seminari Nto ya Karubanda, amakuru ayakomereza muri IPN (Institut Pedagogique National) i Butare.

Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba umusifuzi n’umutoza w’Ikipe ya Seminari kuva 1983-1994, yanabaye Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore hagati ya 1988-1990, atoza Rayon Sports VC ubwo yashingwaga mu 1990, yanabaye kandi Visi Perezida wa FRVB.

Rutsindura yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Vérène n’abana babo batatu.

Amakipe azitabira Memorial Rutsindura 2019 ari mu byiciro birindwi

1. Abagabo bakina shampiyona mu cyiciro cya mbere(7): REG, Gisagara na APR VC

2. Abagore (5): APR, RRA, United Volleyball Club, Ruhango, IPRC Huye na GS Gikore

3. Icyiciro cy’amashuri (6): Petit Seminaire Virgo Fidelis, Groupe Scolaire Officiel de Butare, Christ-Roi, Gitisi, GS St Philippe Neri Gisagara, GS Marie Reine Kabgayi, GS Mugombwa.

4. Tronc Commun (0’ Level) U-17 (5): Petit Seminaire Virgo Fidelis, Groupe Scolaire Officiel de Butare, Christ-Roi, Regina Pacis Tumba

5. Primaire (5): EP Matyazo, EP Tumba, IKIBONDO, Centre Scolaire Elena Guerra, Kiruhura na EP Mugombwa.

6. Abakanyujijeho (7): KUDUM, UMUCYO, Tout Age, Buffle Fort, Warriors na WASAC.

7. Beach Volley

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 17 mu 2019, REG VC mu bagabo niyo yaryegukanye ku nshuro yayo ya kabiri yikurikiranya kuko no mu 2018 yari yaritwaye mu gihe RRA yaryegukanye mu bagore itsinze UTB amaseti 3-1.

Abanyeshuri bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ryegukanywe na Group Officiel de Butare, muri Tronc-Commun ryegukanwa na Petit Seminaire Virgo Fidelis de Karubanda mu gihe mu mashuri abanza EP Mugombwa ari yo yari yaryegukanye.

Umukozi muri Sanlam wananyuze muri Petit Seminaire Virgo Fidelis yo ku Karubanda, Ngoga Alain, yavuze ko biteguye kubona irushanwa ryiza
Ndabikunze Robert wari uhagarariye REG yavuze ko bazakomeza guteza imbere Volleyball
Abanyamakuru bagaragarijwe aho imyiteguro igeze mu gihe habura iminsi mike
Iri rushanwa rigiye kuba nyuma y'imyaka ibiri risubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .