Iyi Shampiyona ya Beach Volleyball, yateguwe ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, itandukanye n’izari zisanzwe ziba kuko yo yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) ku buryo itanga amanota ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bivuze ko ishobora kwitabirwa n’abakinnyi barimo n’abanyamahanga bashaka kugira amanota mu mukino wa Beach Volleyball.
Uyu mwaka, izakinwa mu byiciro bitatu aho icya mbere kiri gukinwa ku Kiyaga cya Muhazi ahazwi nka King Fisher mu gihe ibindi byiciro bibiri bizakinwa ku Kiyaga cya Kivu; i Karongi n’i Rubavu muri Mutarama (tariki 3-5) na Kamena (tariki ya 16-18).
Umunsi wa Mbere witabiriwe n’amakipe 14 angana n’abakinnyi 28 mu bagabo, mu gihe mu cyiciro cy’abakobwa ari amakipe umunani y’abakinnyi 16.
Imikino yatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 1 Ugushyingo, irakomeza kuri uyu wa Gatandatu mu gihe izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024.
Ubwo haherukaga kuba Shampiyona ya Beach Volleyball yakiniwe ahazwi nka Tuuza Inn mu Bugesera mu 2023, Ikipe igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste ni yo yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abagabo itsinze iya Muvunyi Fred na Mugisha Emmanuel amaseti 2-0.
Mu cyiciro cy’abagore, Ikipe ya Munezero Valentine na Musabyimana Penelope ni yo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Hakizimana Judith na Amito Sharon amaseti 2-1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!