Iyi Shampiyona ya Beach Volleyball, yateguwe ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) ku buryo itanga amanota ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bivuze ko ishobora kwitabirwa n’abakinnyi barimo n’abanyamahanga bashaka kugira amanota mu mukino wa Beach Volleyball.
Uyu mwaka, izakinwa mu byiciro bitatu aho Agace kayo ka Mbere na ko kakiniwe kuri King Fisher Resort- Muhazi mu Ugushyingo mu gihe Agace ka Gatatu gateganyijwe tariki 16-18 Kamena 2025.
Agace ka Kabiri kitabiriwe n’amakipe 12 angana n’abakinnyi 24 mu bagabo, mu gihe mu cyiciro cy’abakobwa ari amakipe 10 y’abakinnyi 20.
Imikino yatangiye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mutarama 2025, izakomeza ku wa Gatandatu mu gihe izasozwa ku Cyumweru.
Mu Ugushyingo 2024, Ntagengwa Olivier ndetse na Gatsinzi Venuste basanzwe bakinana no mu Ikipe y’Igihugu, begukanye Agace ka Mbere batsinze amaseti 2-0 Kanamugire Prince ndetse na Paul Akan ukomoka muri Ghana ariko akaba asanzwe ari umukinnyi wa APR VC.
Mu cyiciro cy’abagore, Ikipe ya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha yatsinze amaseti 2-0 iya Nirere Ariane na Yankurije Françoise basanzwe bakinira ikipe ya Police VC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!