Abanyarwanda batatu bakina Volleyball bagiye gukora igeragezwa i Burayi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kamena 2019 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi batatu b’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wa Volleyball, Dusengimana Wicklif na Akumuntu Kavalo Patrick basanzwe bakinira Gisagara VC ndetse na Mukandayisenga Benitha wa UTB VC y’Abagore, bagiye kwerekeza mu igeragezwa muri Turikiya na Bulgarie.

Nk’uko IGIHE ibikesha umwe muri aba bakinnyi, Paul Bitok, watozaga Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball ariko akaba yarafashe icyemezo cyo kudakomezanya na yo nyuma y’uko amasezerano ye ageze ku musozo, ni we wabafashije kubona ubutumire bwo kujya kugerageza amahirwe i Burayi.

Paul Bitok uri hafi gusubira iwabo muri Kenya, yavuze ko kuba agiye kuva mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 yari ahamaze atari ibintu bishimishije haba kuri we n’abakunzi ba Volleyball, ariko yemeza ko azakomeza gufasha abakinnyi b’Abanyarwanda kujya gukina hanze ku rwego rw’ababigize umwuga.

Yagize ati ”Ndashaka gukomeza gukorana n’u Rwanda, ndabizi ko bakinkeneye, bakeneye inama zanjye kandi bankeneye mu buryo butandukanye. Ikintu nzakomeza gukora ni ugufasha Abanyarwanda kujya gukina mu mahanga muri za shampiyona zabigize umwuga. Hari abakinnyi twakoranye bakiri bato ubu bakaba bamaze gukura bageze mu cyiciro cy’abakuru.”

Mukandayisenga Benitha watowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagore, Akumuntu Kavalo Patrick na Dusenge Wicklif bamaze kubona ubutumire, aho bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 10 Kanama berekeza muri Turikiya, bagakora igeragezwa mu gihe cy’ukwezi kumwe ndetse bakagira n’andi mahirwe yo kujya muri Bulgarie.

Bitok avuga ko mu Rwanda hari abakinnyi benshi barimo n’abatarengeje imyaka 21 ariko bose badashobora kugira hanze rimwe ku buryo na bo bazafashwa kujya kugeragereza amahirwe mu gihe kiri imbere.

Uyu mugabo w’imyaka 48 akaba ari na we wafashije abakinnyi barimo Mukunzi Christophe, Mutabazi Yves, Musoni Fred na Yakan Lawrence kujya gukina hanze y’u Rwanda.

Akumuntu Kavalo Patrick (ubanza inyuma ibumoso) na Mukandayisenga Benitha (imbere iburyo) bazajyana na Dusenge Wicklif mu igeragezwa muri Turikiya
Paul Bitok uzatongera amasezerano mu Ikipe y'Igihugu ni we wafashije aba bakinnyi kubona ubutumire bubajyana mu igeragezwa
Mukandayisenga Benitha yabaye umukinnyi w'umwaka muri shampiyona y'Abagore yasojwe ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza