00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite b’u Rwanda begukanye Igikombe cya Volleyball mu Mikino ya EALA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 December 2024 saa 07:03
Yasuwe :

Ikipe y’Abagabo bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri Volleyball yegukanye igikombe cy’Imikino ya EALA nyuma yo gutsinda iy’Inteko Nshingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) amaseti 3-2 ku Cyumweru.

Muri iri rushanwa riri kubera i Mombasa, Abadepite b’u Rwanda bagiye mu kibuga bizeye kwegukana igikombe dore ko bari batsinze imikino ine yabanje.

Nubwo itorohewe n’uyu mukino yabanje kunganyamo n’iya EALA amaseti 2-2, Ikipe y’Abadepite b’u Rwanda yatsinze iseti ya kamarampaka yayifashije kugira 3-2, isoza imikino yose uko ari itanu idatsinzwe.

Ni ubwa mbere Abadepite b’u Rwanda begukanye iri rushanwa muri Volleyball y’Abagabo mu gihe riri gukinwa ku nshuro ya 14.

Ku wa 6 Ukuboza 2024 ni bwo iyi mikino yatangiye, aho yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Kenya, William Ruto.

Yitabiriwe n’abadepite bo muri Kenya, Uganda, Tanzania, u Burundi, Somalia, u Rwanda na Sudani y’Epfo.

Siporo zitandukanye barushwanyijwemo ni Umupira w’amaguru, Golf, Volleyball, Basketball, Darts, Netball, Imikino Ngororamubiri, ‘Tug of war’ no kugenda n’amaguru.

Indi nkuru wasoma: Depite Mukabalisa yegukanye umudali w’umuringa mu mikino y’Inteko za EAC

Abadepite b’u Rwanda begukanye Igikombe cya Volleyball mu Mikino ya EALA iri kubera muri Kenya
Ku Cyumweru, Abadepite b'u Rwanda batsinze aba EALA amaseti 3-2
Imikino ya EALA iri kuba ku nshuro ya 14

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .