Muri iri rushanwa riri kubera i Mombasa, Abadepite b’u Rwanda bagiye mu kibuga bizeye kwegukana igikombe dore ko bari batsinze imikino ine yabanje.
Nubwo itorohewe n’uyu mukino yabanje kunganyamo n’iya EALA amaseti 2-2, Ikipe y’Abadepite b’u Rwanda yatsinze iseti ya kamarampaka yayifashije kugira 3-2, isoza imikino yose uko ari itanu idatsinzwe.
Ni ubwa mbere Abadepite b’u Rwanda begukanye iri rushanwa muri Volleyball y’Abagabo mu gihe riri gukinwa ku nshuro ya 14.
Ku wa 6 Ukuboza 2024 ni bwo iyi mikino yatangiye, aho yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Kenya, William Ruto.
Yitabiriwe n’abadepite bo muri Kenya, Uganda, Tanzania, u Burundi, Somalia, u Rwanda na Sudani y’Epfo.
Siporo zitandukanye barushwanyijwemo ni Umupira w’amaguru, Golf, Volleyball, Basketball, Darts, Netball, Imikino Ngororamubiri, ‘Tug of war’ no kugenda n’amaguru.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Ikipe y'Abagabo bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ya Volleyball yegukanye igikombe cy'Imikino ya EALA nyuma yo gutsinda Ikipe y'Inteko Nshingamategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EALA ( East Africa Legislative Assembly)… pic.twitter.com/ggYwCFZn3O
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 15, 2024
Indi nkuru wasoma: Depite Mukabalisa yegukanye umudali w’umuringa mu mikino y’Inteko za EAC
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!