Iyi mikino yabereye muri Petit Stade i Remera, yitabiriwe n’abakunzi ba Volleyball benshi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.
Mu mukino wabanje, Ikipe ya APR y’Abagore yongeye gushimangira ko irusha RRA VC, iyitsinda umukino wa kabiri amaseti 3-0 (26-24, 25-22, 25-20).
Iyi ntsinzi yari ihagije ngo abakobwa ba APR batozwa na Peter Kamasa bagere ku mukino wa nyuma, dore ko bari batsinze umukino wa mbere ku maseti 3-2 mu cyumweru gishize.
Umukino wakurikiyeho ni uw’abagabo, aho abakunzi ba Volleyball bari bategereje kureba niba Kepler VC yahindura ibintu, yo na APR zikazakiranurwa n’umukino wa gatatu.
Si ko byagenze kuko APR VC yabonye intsinzi ya kabiri kuri Kepler VC nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-0 (25-22, 25-23, 25-22), na yo ihita igera ku mukino wa nyuma aho yari yatsinze umukino wa mbere ku maseti 3-0.
Indi mikino ya kabiri iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu aho Police WVC yisobanura na Kepler WVC saa Kumi naho Police VC igakina na REG VC saa Kumi n’Ebyiri, muri Petit Stade i Remera.
Ku mukino wa mbere, Police VC yari yatsinze REG VC amaseti 3-1 naho Police WVC itsinda Kepler WVC amaseti 3-1.
Kwinjira kuri iyi mikino yombi ni 5000 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 Frw muri VIP.
Mu gihe haba hari amakipe anganyije umukino umwe kuri umwe, hazakinwa undi wo kwisobanura ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025.
Imikino ya nyuma n’iyo guhatanira umwanya wa gatatu izaba muri Gicurasi.























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!