00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Amakipe ya APR yageze ku mukino wa nyuma wa Play-offs za Shampiyona (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 March 2025 saa 07:41
Yasuwe :

Amakipe ya APR mu bagabo n’abagore, yombi yageze ku mukino wa nyuma wa Play-offs za Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Volleyball nyuma yo kwitwara neza ku wa Gatanu, agatsinda umukino wa kabiri.

Iyi mikino yabereye muri Petit Stade i Remera, yitabiriwe n’abakunzi ba Volleyball benshi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

Mu mukino wabanje, Ikipe ya APR y’Abagore yongeye gushimangira ko irusha RRA VC, iyitsinda umukino wa kabiri amaseti 3-0 (26-24, 25-22, 25-20).

Iyi ntsinzi yari ihagije ngo abakobwa ba APR batozwa na Peter Kamasa bagere ku mukino wa nyuma, dore ko bari batsinze umukino wa mbere ku maseti 3-2 mu cyumweru gishize.

Umukino wakurikiyeho ni uw’abagabo, aho abakunzi ba Volleyball bari bategereje kureba niba Kepler VC yahindura ibintu, yo na APR zikazakiranurwa n’umukino wa gatatu.

Si ko byagenze kuko APR VC yabonye intsinzi ya kabiri kuri Kepler VC nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-0 (25-22, 25-23, 25-22), na yo ihita igera ku mukino wa nyuma aho yari yatsinze umukino wa mbere ku maseti 3-0.

Indi mikino ya kabiri iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu aho Police WVC yisobanura na Kepler WVC saa Kumi naho Police VC igakina na REG VC saa Kumi n’Ebyiri, muri Petit Stade i Remera.

Ku mukino wa mbere, Police VC yari yatsinze REG VC amaseti 3-1 naho Police WVC itsinda Kepler WVC amaseti 3-1.

Kwinjira kuri iyi mikino yombi ni 5000 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 Frw muri VIP.

Mu gihe haba hari amakipe anganyije umukino umwe kuri umwe, hazakinwa undi wo kwisobanura ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025.

Imikino ya nyuma n’iyo guhatanira umwanya wa gatatu izaba muri Gicurasi.

RRA VC yasabwaga gutsinda kugira ngo hitabazwe umukino wa gatatu
APR WVC yari yatsinze umukino ubanza, yashakaga intsinzi iyigeza ku mukino wa nyuma
Ikipe ya APR WVC yishimira kugera ku mukino wa nyuma
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana (wambaye umuhondo), ari mu barebye imikino ya Volleyball ku wa Gatanu
Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, na we ari mu bitabiriye uyu mukino
Abafana bari benshi muri Petit Stade
APR VC na yo yageze ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .