00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: APR y’Abagore yatangiye neza Imikino Nyafurika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 April 2025 saa 03:04
Yasuwe :

APR WVC yatsinze Club Féminin de Carthage (CFC) yo muri Tunisia amaseti 3-1 (18-25, 26-24, 25-23, 25-22), mu mukino wayo wa mbere w’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore.

Iri rushanwa riri kubera i Abuja muri Nigeria ryatangiye gukinwa kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025.

Ikipe y’Ingabo yatangiye nabi umukino, itsindwa iseti ya mbere ku manota 25-18.

Yasubiranye imbaraga mu iseti ya kabiri, aho yayitsinze bigoranye ku manota 26 kuri 24 ya CFC. Iyi kipe kandi yaje no gutsinda iseti ya gatatu iba iya kabiri yayo ku manota 25-23.

Amakipe yombi yagiye mu iseti ya kane yakaniranye cyane kuko CFC yasabwaga kuyitsinda ngo isubire mu mukino, mu gihe ihagarariye u Rwanda yifuzaga gushimangira intsinzi.

APR WVC yayitwayemo neza cyane iyitsinda ku manota 25-22, bityo yegukana intsinzi y’amaseti 3-1 (25-18, 26-24, 25-23, 25-22).

APR WVC iri mu Itsinda A hamwe na CFC yo muri Tunisia, NCS yo muri Nigeria na MKE yo muri Cameroun.

Indi kipe ihagarariye u Rwanda ni Police WVC iri mu Itsinda D hamwe na Kenya Pipeline yo muri Kenya, OMD yo muri Côte d’Ivoire na LTV yo muri Cameroun.

Iyi kipe izatangira irushanwa ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025 ikina na Kenya Pipeline.

Kapiteni wa APR WVC, Munezero Valentine, agerageza gutera ikilo
Abakinnyi ba APR bagerageza kugarira
Club Féminin de Carthage yatangiye neza umukino
Wari umukino uryoheye ijisho
Umutoza Peter Kamasa aganira n'abakinnyi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .