Iri rushanwa riri kubera i Abuja muri Nigeria ryatangiye gukinwa kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025.
Ikipe y’Ingabo yatangiye nabi umukino, itsindwa iseti ya mbere ku manota 25-18.
Yasubiranye imbaraga mu iseti ya kabiri, aho yayitsinze bigoranye ku manota 26 kuri 24 ya CFC. Iyi kipe kandi yaje no gutsinda iseti ya gatatu iba iya kabiri yayo ku manota 25-23.
Amakipe yombi yagiye mu iseti ya kane yakaniranye cyane kuko CFC yasabwaga kuyitsinda ngo isubire mu mukino, mu gihe ihagarariye u Rwanda yifuzaga gushimangira intsinzi.
APR WVC yayitwayemo neza cyane iyitsinda ku manota 25-22, bityo yegukana intsinzi y’amaseti 3-1 (25-18, 26-24, 25-23, 25-22).
APR WVC iri mu Itsinda A hamwe na CFC yo muri Tunisia, NCS yo muri Nigeria na MKE yo muri Cameroun.
Indi kipe ihagarariye u Rwanda ni Police WVC iri mu Itsinda D hamwe na Kenya Pipeline yo muri Kenya, OMD yo muri Côte d’Ivoire na LTV yo muri Cameroun.
Iyi kipe izatangira irushanwa ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025 ikina na Kenya Pipeline.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!