Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, ryakinwe iminsi itatu ku bibuga bya Mamba Club- Kimihurura ndetse na Green Park Gahanga. Ryari ryatewe inkunga n’Uruganda rw’ibinyobwa rya SKOL.
‘Mamba Beach Volleyball Tournament’ itegurwa n’ihuriro ry’abahoze bakina ndetse n’abakunzi ba volleyball mu Rwanda babarizwa muri Mamba Volleyball Club imaze imyaka 16.
Muri uyu mwaka iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 10 mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’amakipe ane mu bagore babigize umwuga.
Aya makipe yavuye mu cyiciro cya mbere, yaje asanga ay’abakanyujijeho na yo yari ageze mu mikino ya ¼ kuko yo yari amaze iminsi akina kuva mu Ugushyingo.
Mu bagabo babigize umwuga, Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick begukanye igikombe batsinze Paul Akan na Kanamugire Prince amaseti 2-0 (21-19, 21-19).
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Jahara Koita na Matheus Bettim batsinze Niyikiza Levis na Mandela Nzirimo amaseti 2-0 (21-16, 21-19).
Mu bagore, irushanwa ryegukanywe na Mukandayisenga Benitha na Munezero Valentine nyuma yo gutsinda Musabyimana Penelope na Amito Sharon amaseti 2-1 (21-15, 18-21, 15-12).
Ni mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Catherine Ayinembabazi wakinanaga na Judith Hakizimana nyuma yo gutsinda Sandra Ayepoe na Jennifer Tembo amaseti 2-0 (21-13, 21-14).
Mu batabigize umwuga, Muziganyi na Akimana begukanye igikombe batsinze Ndayikengurukiye na Bayiringire amaseti 2-0 (21-10, 21-16), Tuyishimire na Niyonasenze batsindwa amaseti 2-1 (18-21, 21-23, 9-15) na Igiraneza Evode na lyabato Ignace begukanye umwanya wa gatatu.
Undi mukino wakinwe ku Cyumweru ni uw’abakanyujijeho ariko batari mu irushanwa aho Kansime na Mbaraga batsinze Patrice na Masumbuko amaseti 2-1 (21-16, 18-21, 15-8).
Mu gusoza irushanwa, Perezida wa Mamba Volleyball Club, Shingiro Christian, yashimiye abo bafatanyije gutegura iri rushanwa barimo Uruganda rwa SKOL, ashimangira ko ryagenze neza ndetse bateganya kuzarushaho mu mwaka utaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!