00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntagengwa na Kavalo, Munezero na Mukandayisenga begukanye Irushanwa rya ‘Mamba Beach Volleyball’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 December 2024 saa 04:21
Yasuwe :

Ikipe ya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick mu bagabo n’iya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benita mu bagore, ni zo zegukanye irushanwa ngarukamwaka rya “Mamba Beach Volleyball” ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, ryakinwe iminsi itatu ku bibuga bya Mamba Club- Kimihurura ndetse na Green Park Gahanga. Ryari ryatewe inkunga n’Uruganda rw’ibinyobwa rya SKOL.

‘Mamba Beach Volleyball Tournament’ itegurwa n’ihuriro ry’abahoze bakina ndetse n’abakunzi ba volleyball mu Rwanda babarizwa muri Mamba Volleyball Club imaze imyaka 16.

Muri uyu mwaka iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 10 mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’amakipe ane mu bagore babigize umwuga.

Aya makipe yavuye mu cyiciro cya mbere, yaje asanga ay’abakanyujijeho na yo yari ageze mu mikino ya ¼ kuko yo yari amaze iminsi akina kuva mu Ugushyingo.

Mu bagabo babigize umwuga, Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick begukanye igikombe batsinze Paul Akan na Kanamugire Prince amaseti 2-0 (21-19, 21-19).

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Jahara Koita na Matheus Bettim batsinze Niyikiza Levis na Mandela Nzirimo amaseti 2-0 (21-16, 21-19).

Mu bagore, irushanwa ryegukanywe na Mukandayisenga Benitha na Munezero Valentine nyuma yo gutsinda Musabyimana Penelope na Amito Sharon amaseti 2-1 (21-15, 18-21, 15-12).

Ni mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Catherine Ayinembabazi wakinanaga na Judith Hakizimana nyuma yo gutsinda Sandra Ayepoe na Jennifer Tembo amaseti 2-0 (21-13, 21-14).

Mu batabigize umwuga, Muziganyi na Akimana begukanye igikombe batsinze Ndayikengurukiye na Bayiringire amaseti 2-0 (21-10, 21-16), Tuyishimire na Niyonasenze batsindwa amaseti 2-1 (18-21, 21-23, 9-15) na Igiraneza Evode na lyabato Ignace begukanye umwanya wa gatatu.

Undi mukino wakinwe ku Cyumweru ni uw’abakanyujijeho ariko batari mu irushanwa aho Kansime na Mbaraga batsinze Patrice na Masumbuko amaseti 2-1 (21-16, 18-21, 15-8).

Mu gusoza irushanwa, Perezida wa Mamba Volleyball Club, Shingiro Christian, yashimiye abo bafatanyije gutegura iri rushanwa barimo Uruganda rwa SKOL, ashimangira ko ryagenze neza ndetse bateganya kuzarushaho mu mwaka utaha.

Munezero Valentine na Mukandayisenga Benita begukanye irushanwa mu bagore
Abakanyujijeho muri Volleyball berekanye ko bagishoboye gukina Beach Volleyball
Imikino ya nyuma yakiniwe ku kibuga cya Mamba Club ku Kimihurura
Amakipe abiri yakinnye umukino wa nyuma mu bagabo
Uruganda rwa SKOL rwari rwateye inkunga iri rushanwa ryamaze iminsi itatu
Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick bishimira intsinzi
Umunyamabanga wa Mamba Volleyball Club, Nzeyimana Dieudonné
Perezida wa Mamba Volleyball Club, Shingiro Christian
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphael, yitabiriye isozwa ry'iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri
Abakinnyi bose bitwaye neza bifotozanya n'abasifuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .