Murray ukomoka muri Ecosse, yari yatsinze umukino wa mbere yakinnye ku wa Gatandatu mu cyiciro cya Tennis y’abakina ari babiri ari kumwe na Joe Salisbury ndetse yagombaga guhura n’Umunya-Canada Felix Auger -Aliassime kuri iki Cyumweru.
Uyu mugabo w’imyaka 34, yatangaje ko azakomeza kurushanwa muri Tennis y’abakina ari babiri, ariko yagiriwe inama yo kutarushanwa mu byiciro byombi muri iyi Mikino Olempike iri kubera i Tokyo.
Ati “Mbabajwe no kuvamo ariko abaganga bangiriye inama yo kudakina mu byiciro byombi. Nafashe icyemezo gikomeye cyo kwikura mu cyiciro cy’abakina ari umwe, nkashyira imbaraga mu cy’abakina ari babiri aho mfatanyije na Joe.”
Andy Murray yahise asimbuzwa Umunya-Australia Max Purcell mu bakina ari umwe.
Murray yegukanye umudali wa mbere wa Zahabu muri Tennis y’abakina ari umwe mu Mikino Olempike ya Londres 2012, yongera kuwisubiza i Rio mu 2016.
Kuva icyo gihe, yaranzwe n’imvune zitandukanye zatumye atongera kwegukana amarushanwa akomeye mu gihe muri Mutarama uyu mwaka atakinnye Australian Open kubera ko yarwaye COVID-19.
Nyuma yo gutsinda Abafaransa Nicolas Mahut na Pierre-Hugues Hubert, we na Joe bazahura n’Abadage Kevin Krawietz na Tim Puetz mu ijonjora rya kabiri.
Tunisia yabimburiye ibihugu bya Afurika kwegukana Zahabu
Mu gihe umunsi wa mbere wasize nta gihugu cya Afurika cyegukanye umudali uwo ari wo wose, kuri ubu Tunisia yamaze kwibikaho uwa Zahabu wegukanywe na Ahmed Hafnaoui woga metero 400 mu bizwi nko gukura umusomyo (freestyle).
Hafnaoui w’imyaka 18, yegukanye uyu mudali nyuma yo gusiga Umunya-Australia Jack McLoughlin, akoresheje iminota itatu, amasegonda 43 n’ibice 36.
Uyu mudali ni uwa gatanu wa zahabu Tunisia itwaye mu Mikino Olempike mu gihe ari uwa gatatu ibonye mu mukino wo Koga.
Hafnaoui ni umuhungu wa Mohamed Hafnaoui wakiniye ikipe y’Igihugu ya Tunisia muri Basketball. Uyu mwana yari yahatanye mu Mikino Olempike y’Abato ya 2018, aba uwa munani muri metero 400 n’uwa karindwi muri metero 800.
Mu 2019, yari yabwiye ikinyamakuru cyo muri Tunisia, La Presse, ko ateganya kwegukana umudali wa Zahabu mu mikino Olempike ya 2024 izabera i Paris.
Hafnaoui afite amahirwe yo kwegukana undi mudali wa Zahabu kuko azarushanwa mu gukura umusomyo muri metero 800 ku wa Kabiri.
U Buyapani bwakiriye iyi mikino Olempike, bwabonye undi mudali wa Zahabu wegukanywe na Yui Ohashi watsinze Abanyamerikakazi babiri mu koga ibizwi nka rukomatanyo (individual medley) muri metero 400.
Mu gihe ku munsi wa mbere hatanzwe imidali 11 ya Zahabu, imikino iteganyijwe kuri uyu munsi wa kabiri (ku Cyumweru), irasiga hatanzwe indi midali 18 ya Zahabu.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!