Aba bakinnyi babiri b’Abanyarwanda babigezeho nyuma yo kugira ibihe byiza batigeze bakoresha mu masiganwa bakoze mbere.
Uwitonze Claire w’imyaka 18, yabaye uwa kabiri mu bagore basiganwe metero 1500, aho yakoresheje iminota ine, amasegonda 12 n’ibice bibiri, arushwa amasegonda ane n’Umunya-Ethiopia, Elsabet Amare Tilahun, wegukanye umudali wa Zahabu.
Uyu mukinnyi ari mu batanga icyizere mu mukino wo gusiganwa ku maguru, aho mu 2024, yakoresheje iminota ibiri n’amasegonda ane mu gusiganwa metero 800.
Undi mukinnyi wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryabereye muri Djibouti, ni Ingabire Victor wari mu bagabo basiganwe metero 5000, aba uwa gatatu akoresheje iminota 14, amasegonda atatu n’ibice 71.
Yakurikiye Umunya-Ethiopia, Zenebe Ayele Tadesse, wegukanye umudali wa Zahabu yakoresheje iminota 13, amasegonda 40 n’ibice 30 mu gihe Umunya-Djibouti, Daher Ismael Ahmed, yabaye uwa kabiri yakoresheje iminota 13, amasegonda 53 n’ibice 61.
Ni ku nshuro ya mbere Ingabire yari yitabiriye irushanwa mpuzamahanga, ndetse yabwiye IGIHE ko intego ye ari ugukomeza gukora ibihe byiza bimufasha kwitabira andi marushanwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!