Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Usain Bolt w’imyaka 34, yatangaje ko yabaye yishyize mu kato mbere y’uko ahabwa ibisubizo by’ibizamini bya Coronavirus yafashwe nubwo nta bimenyetso yagaragazaga.
Ati “Kugira ngo nizere ko meze neza, ndishyira mu kato kandi ntimugire ikibazo.”
Bolt yatangaje ko ashobora kuba yaranduye Coronavirus nyuma yo gukoresha ibirori byo kwishimira isabukuru ye y’amavuko ndetse bivugwa ko byitabiriwe n’abarimo rutahizamu wa Manchester City, Raheem Sterling.
Ati “Nafashwe ibizamini ku wa Gatandatu, ndi kugerageza kubyitaho, ku bw’ibyo ndaguma hano ku bw’inshuti zanjye.”
“Ikindi ni uko nta bimenyetso ngaragaza, ngiye kwishyira mu kato ntegereze ibisubizo ndebe n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima y’uburyo nzabikoramo.”
Ku wa Mbere nimugoroba, Minisiteri y’Ubuzima muri Jamaica, yemeje ko Usain Bolt watwaye imidali ya zahabu mu gusiganwa metero 100 na metero 200 mu mikino Olempike ya 2008, 2012 na 2016, yanduye icyorezo cya COVID-19.
Usain Bolt wabaye umukinnyi ukomeye wo gusiganwa ku maguru, yasezeye mu 2017 nyuma ya Shampiyona y’Isi yabereye i Londres mu Bwongereza.
Nyuma yaho yatangiye kwitozanya n’ikipe ya Central Coast Mariners yo muri Australie mu 2018, ariko ntiyakinnye umupira w’amaguru by’umwuga nk’uko yabyifuzaga.
Icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata abantu benshi bakomeye mu mikino itandukanye ku Isi, barimo na nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, Novak Djoković, wanduye muri Kamena.
Ku Cyumweru, byatangajwe ko Miralem Pjanić uheruka kugurwa na FC Barcelone avuye muri Juventus, na we yanduye Coronavirus.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!