Kayitare usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’u Bufaransa y’abafite ubumuga bw’ingingo, yavukiye i Kayonza mu Rwanda mu 1986, ariko ahava afite imyaka umunani ubwo yari agiye kwivuza ibikomere yakuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yatangiye gukinira u Bufaransa mu 2002 ndetse nyuma y’imyaka ibiri, yabuhesheje imidali ibiri ya Feza mu mikino Paralempike yabereye mu Bugereki mu 2004 mu gusiganwa muri metero 100 na 200 ndetse akaba yaratwaye Shampiyona y’Uburayi muri metero 100 mu 2003 na 2014.
Kayitare yangiritse igufa ryo mu ivi nyuma yo gukomeretswa na gerenade muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yabazwe inshuro nyinshi nyuma yo gukira akisangamo impano yo gusiganwa ku maguru nk’uko yabitangaje aganira n’urubuga rwa internet, Actu, rwo mu Bufaransa.
Ati “Nyuma yo kubagwa inshuro nyinshi, kugira ngo nkire neza, bansabye gukora siporo, nageragezaga bike nshoboye mfashijwe n’umwarimu, angira inama yo gukina imikino ngororamubiri. Narabikunze, byose bitangira gutyo.”
Kayitare yahagarariye u Bufaransa bwa mbere mu 2000 ubwo yajyanaga n’abana bavutse mu 1992, bagiye i Sydney muri Australie nyuma yo kuva mu Mikino Paralempike.
Ati “Aho, nabonye Pierre Ferbank, Thierry Cibone, Stéphane Bozzolo, bampa icyizere cyo gukunda no gukora siporo.”
Nyuma y’imyaka 20, ubu Kayitaré ni kapiteni w’ikipe y’u Bufaransa ndetse avuga ko siporo yamubereye ishuri, ikiruta byose ikamubera umuryango.
Ati “Nta bumuntu, ntacyo waba ufite, nta cyagenda mu buzima, siporo yamfashije gukura mba umugabo, yamfashije kuzamuka muri byinshi. Kuri njye, siporo ni ishuri ry’ubuzima. “
Ijambo rigaruka mu cyane mu biganiro by’uyu mukinnyi ni inzozi, aho yemeza ko atigeze agira indoto zo kuba uwo ari we uyu munsi.
Ati “Siporo yamfashije kuvumbura isi ntigeze menya, isi y’indoto. Kubera ko njye, nyuma ya 1994, inzozi ntazo nongeye kugira. Icyo gihe byari iherezo ry’Isi kuri njye.”
Mu 2014, Kayitare Claver yatwaye umudali wa zahabu muri Shampiyona y’Uburayi yabereye i Swansea mu gihe mu 2018, yatwaye uwa Feza awukuye muri Shampiyona yabereye i Bérlin. Kuri ubu, akomeje kwitegura imikino Paralempike izabera i Tokyo mu 2021.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!