00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa ’Kigali International Peace Marathon 2025’ izahurirana no kwizihiza imyaka 20 imaze

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 May 2025 saa 02:02
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryatangaje ko Marathon Mpuzamahanga ya Kigali y’uyu mwaka, iteganyijwe tariki ya 8 Kamena 2025, izahurirana no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iri rushanwa rimaze ritangiye.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yatangiye kuba mu 2005 ishyigikiwe na Perezida Paul Kagame, igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino.

Iri rushanwa ritegurwa na RAF ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, rigiye kuba ku nshuro yayo ya 20 aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Isi yose i Kigali na Kigali ku Isi yose!”

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda buvuga ko intego bufite ariko bitarenze mu 2026, Marathon Mpuzamahanga ya Kigali rizaba ari ryo rushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya mbere muri Afurika ndetse ari na rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi bitarenze mu 2029.

Mu 2024, Kigali International Peace Marathon yabaye ku nshuro ya mbere iri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’. Ibi byatumye yitabirwa n’abantu benshi, basaga ibihumbi 11, barimo n’abakinnyi basaga 10 bari mu rwego rwa mbere rw’abakomeye ku Isi.

Kuri ubu RAF ifite intego y’uko ryongera kuzamuka ku rundi rwego, ku buryo ryagera kuri “Gold Label status”.

Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42,195, Half Marathon y’ibilometero 21,097 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.

Ibyiciro byose bizahagurukira kand bisoreze kuri Stade Amahoro na BK Arena. Ni mu gihe muri Petit Stade hazaba hari igicumbi cy’irushanwa aho hazaba hari ibintu bitandukanye abantu bashobora gukenera.

Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa byamaze gutangira aho bikorerwa ku rubuga rwaryo.

Abanyamahanga bishyura 80$ na 77€, abaturutse muri Afurika y’Iburasirazuba bakishyura 60$ na 57€ naho ababa mu Rwanda bakishyura 8000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda.

Abazasiganwa mu cyiciro cya “Run for Peace” bazishyura 5000 Frw, abaziyandikishiriza hamwe nk’ikigo bazishyura 1000$, abanyacyubahiro bishyure 500$. Ni mu gihe abanyeshuri n’abatarengeje imyaka 18 bo bemerewe kwitabira batishyuye, ariko bariyandikishije.

Muri irushanwa riheruka kuba mu 2024, Umunya-Kenya Laban Korir yegukanye umwanya wa mbere muri Full-Marathon y’Abagabo naho mu bagore hatsinda Joan Kipyatich na we wo muri Kenya.

Abanyarwanda Mutabazi Emmanuel na Imanizabayo Emeline begukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba aba gatatu mu bagabo n’abagore basiganwe mu cyiciro cya Half Marathon.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali y'uyu mwaka, izahurirana no kwizihiza imyaka 20 iri rushanwa rimaze
Maarthon ya Kigali yitiriwe amahoro, ikinwa mu byiciro bitatu birimo bibiri ku barushanwa babigize umwuga
Hari abarushanwa mu cyiciro cy'ibilometero 10 mu buryo bwo kwinezeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .