Ku Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2024 nibwo Umutoza Hakizimana n’Umunya-Kenya yatozaga, Kelvin Kiptum, wari ufite agahigo ku gusiganwa Marathon mu gihe gito ku Isi baguye mu mpanuka y’imodoka.
Ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko Umuryango wa Hakizimana utemera raporo y’abaganga ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 36 yazize kuva amaraso menshi yavuye mu mutwe.
Dr Benson Macharia yatangaje ko uyu mugabo yazize amaraso menshi yavuye mu mutwe bityo akabura umwuka ujya mu bwonko.
Ati “Nakwemeza ko icyateye urupfu rwa Hakizimana ari ukuva amaraso menshi mu mutwe bityo umwuka wo guhumeka ntushobore kugera mu bwonko (intracranial hemorrhage). Ibi rero byakomeje kuba nyuma y’impanuka yakoze.”
Sandrine, Umwishywa wa Hakizimana yavuze ko batemera raporo y’abaganga kuko babonaga nta bikomere bikomeye yari afite.
Ati “Ukurikije ibigaragara, umubiri wari umeze neza uretse ibikomere bito yagize. Turibaza ukuntu wakora impanuka ikomeye kuriya, imodoka yangiritse kariya kageni ntugire igikomere ku mubiri.”
Yakomeje asaba Leta ya Kenya gutangiza iperereza kuko batemera raporo y’abaganga.
Ati “Turasaba Leta ya Kenya gutangiza iperereza hakiri kare kuko ntabwo tunyuzwe na buri kimwe turi kubona.”
Biteganyijwe ko umubiri wa Hakizimana uragezwa mu Rwanda ku wa Gatandatu, mu gihe biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa Gatatu, tariki 21 Gashyantare 2024 i Rusororo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!