00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurundikazi Niyonsaba Francine yakiranywe icyubahiro gikomeye ubwo yageraga mu gihugu cye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Umurundikazi Niyonsaba Francine uherutse guca agahigo ko kuba umuntu wiruka kurusha abandi muri metero 2000 ku isi, yakiranwe icyubahiro gikomeye ku Kibuga Mpuzamahanga Melchior Ndadaye, ubwo yari atahutse ageze mu gihugu cye.

Niyonsaba yegukanye Irushanwa rya Continental Tour Gold ryabereye i Zagreb muri Croatia ku wa Kabiri w’icyumweru gishize nyuma yo gukoresha iminota itanu, amasegonda 21 n’ibice 56, agabanya amasegonda abiri ku bihe byaherukaga gushyirwaho na Genzebe Dibaba mu 2017.

Uyu Murundikazi yatwaye umudali wa feza muri Shampiyona y’Isi no mu Mikino Olempike mu gusiganwa metero 800.

Umuhigo wo ku rwego rw’Isi yashyizeho, wabonetse nyuma y’icyumweru abaye uwa mbere muri metero 5000 mu isiganwa rya Diamond League ryabereye i Zurich.

Ubwo yageraga mu gihugu cye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Nzeri, Niyonsaba yakiriwe n’ikivunge cy’abantu ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye.

BBC yatangaje ko mu kiganiro Niyonsaba yahaye itangazamakuru yiyemereye ko yiyumva nk’umuntu wakoze ibidasanzwe ku isi.

Ati "Ni amateka, ni umugisha ku Burundi kuba mvuye mu mahanga aho nari maze iminsi mu marushanwa mu bihugu bitandukanye".

Abagiye kumusanganira ntibitaye ku makuru y’umutekano muke yavuzwe kuri iki kibuga cy’indege mu minsi ishize ahubwo babyiganira kujya kumushimira biganjemo abo mu ntara y’iwabo ya Ruyigi.

Abo bari bafite icyapa cyanditseho ngo “Abanya-Ruyigi n’Abarundi twese tuguhaye ikaze kandi turagucyeje ku bw’ishema wateye igihugu cyacu n’intara.”

Francine Niyonsaba w’imyaka 28, ari mu basiganwa ku maguru benshi babujijwe guhatana muri metero hagati ya 400 na 1,500 kubera ko bafite imisemburo ya kigabo.

Uruvunganzoka rw'abantu bagiye kwakira Niyonsaba Francine ku Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cyitiriwe Melchior Ndadaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .