Jepchirchir w’imyaka 26 yazengurutse inshuro 16.5 ikibuga cya Letna Park, akuraho agahigo kari karashyizweho na Netsanet Gudeta muri Shampiyona y’Isi ya 2018, aho yasiganwe igice cya Marathon mu isaha imwe, iminota itandatu n’amasegonda 11.
Peres Jepchirchir yatangiye kwakinikira bagenzi be nyuma y’iminota 20, aho ibilometero 10 bya mbere yabyirutse mu minota 30 n’amasegonda 32 nubwo nyuma umuvuduko we wagabanyutse.
Nyuma y’isiganwa, uyu mugore w’imyaka 26 yagize ati “Ndashimira Imana, biranshimishije cyane kandi nyuzwe n’umusaruro mbonye nubwo nashoboraga gukoresha iminota 64 n’amaseginda 50. Gusa ndashimira Imana ibyo yampaye.”
“Ntibyari byoroshye gusiganwa njyenyine. Iyo ngira abo tugendana beza, nari gukoresha iminota nka 64.”
Aka ni agahigo ka kabiri ko ku rwego rw’Isi gakozwe na Jepchirchir kuri iyi ntera. Muri 2017 yakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda atandatu mu isiganwa rivanze ryabereye muri Ras Al Khaiman muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Muri uyu Mujyi wa Prague, abagabo barahatanira gukuraho agahigo ko gusiganwa igice cya Marathon mu gihe cy’iminota 58 n’amasegonda 30, kakuweho inshuro ebyiri gusa mu mateka.
Uwagerageje kugira ibihe byiza bisatira ako gahigo ni Umunya-Kenya Kibiwott Kandie wakoresheje iminota 58 n’amasegonda 37.
Jepchirchir yitwaye neza nyuma y’umunsi umwe Mo Farah na Sifan Hassan bashyizeho imihigo mishya mu gusiganwa intera ndende mu gihe kingana n’isaha imwe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!