Cheptegei w’imyaka 23, waherukaga kwegukana Shampiyona y’Isi mu gusiganwa metero ibihumbi 10 i Doha mu mwaka ushize, yakoresheje iminota 12, amasegonda 35 n’ibice 36 muri iri siganwa ryabereye mu Bufaransa ku wa Gatanu.
Yahise akuraho agahigo kari karashyizweho n’Umunya-Ethiopie Kenenisa Bekele mu myaka 16 ishize, we wakoresheje iminota 12, amasegonda 37 n’ibice 35.
Ni umuhigo wa kabiri Cheptegei ashyiriyeho muri Monaco muri uyu mwaka nubwo uyu mwaka w’imikino wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.
Muri Mutarama, Joshua Cheptegei yari yakuyeho agahigo ko gusiganwa ibilometero bitanu mu muhanda, agabanyijeho amasegonda 27 ku bihe byaherukaga gukoreshwa n’Umunya-Kenya Rhonex Kipruto muri Mutarama.
Nyuma yo gutsinda iri siganwa ryabereye mu Bufaransa, Cheptegei yavuze ko i Monaco ari ahantu hamuhira cyane.
Ati “Monaco ni ahantu hadasanzwe ndetse ni hamwe mu hantu hamfasha gukuraho uduhigo two ku rwego rw’Isi. Birashimishije gukomeza kwiyongera imbaraga muri uyu mwaka kuko abantu benshi bari mu rugo ariko ni byiza kubona ibigutera umwete wo gukomeza gukora.”
Uretse Cheptegei, undi waciye agahigo mu Bwongereza ni Laura Muir wakuyeho akari karashyizweho na Dame Kelly Holmes muri metero 1000, akoresheje iminota ibiri, amasegonda 30 n’ibice 82 mu isiganwa ryegukanywe n’Umunya-Kenya Faith Kipyegon.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!